skol
fortebet

Kenya: Umugenzi yapfiriye mu ndege

Yanditswe: Wednesday 24, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere, Kenya Airways yatangaje ko hari umugenzi wapfiriye mu ndege yayo yavaga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeza i Nairobi.

Sponsored Ad

Mu itangazo Kenya Airways yashyize hanze yavuze ko uyu mugenzi yari asanganywe uburwayi.

Nyuma yo kubona agenda arushaho kumererwa nabi, itsinda ry’ubutabazi ryategetse iyi ndege guhindura icyerekezo ikagwa i Casablanca muri Maroc ariko biba iby’ubusa kuko yahise yitaba Imana.

Kenya Airways yatangaje ko iyi sanganya yabaye ku wa Mbere tariki 22 Kanama 2022 ndetse yihanganisha umuryango w’uyu mugenzi witabye Imana n’abandi bari mu ndege bashobora kuba barahungabanyijwe n’urupfu rwa mugenzi wabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa