Umupolisi ukorera mu gihugu cya Kenya yatawe muri yombi nyuma y’uko inzego z’umutekano zisatse aho yari atuye zigahabonera ibiyobyabwenge bikekwa ko ari urumogi rupima ibiro 20.
Nk’uko byatangajwe n’Ishami rya Polisi y’Igihugu cya Kenya (NPS), uwo mupolisi yafashwe n’abapolisi bo kuri sitasiyo ya Muthangari nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rishingiye ku makuru yatanzwe n’abaturage bamukekagaho kugira uruhare mu bikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Igikorwa cyo gusaka cyabereye mu gace ka Dagoretti, i Nairobi, aho abashinzwe umutekano basanze imifuka ibiri irimo urumogi bikekwa ko rungana n’ibiro 20. Nyuma yo gufatwa, uwo mupolisi yahise afungwa mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ye itunganywe mbere yo gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Polisi yavuze ko ibiyobyabwenge byafashwe byabitswe nk’ibimenyetso bizifashishwa mu iperereza ndetse no mu rubanza ruzakurikiraho.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, NPS yashimangiye ko amategeko azakomeza kubahirizwa ku buryo bungana kuri buri wese, hatitawe ku mwanya cyangwa inshingano umuntu afite. Yavuze ko umuntu wese uzagaragaraho ibikorwa binyuranyije n’amategeko azabihanirwa hakurikijwe amategeko.
Iri fatwa rije rikurikira ibikorwa bikomeje gukazwa byo guhangana n’icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge muri Kenya. Mu cyumweru gishize na bwo abantu umunani bari batawe muri yombi mu gace ka Githurai 44, muri Kasarani, nyuma yo gufatanwa urumogi rupima ibiro 250 hamwe n’ibikoresho byifashishwaga mu kurutunganya no kurupfunyika, birimo impapuro zisaga 1,800.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *