Kenya: Umuryango urashaka ibisubizo nyuma yuko mwenewabo warwaniraga Uburusiya yiciwe muri Ukraine
Yanditswe: Tuesday 03, Feb 2026
Umuryango wo muri Kenya urimo gushaka ibisubizo n’ubufasha bwo gutahukana umurambo wa mwenewabo (uwo bafitanye isano), wiciwe muri Ukraine ubwo yarwaniraga Uburusiya.
Clinton Nyapara Mogesa, wari ufite imyaka 29, mu ntangiriro yari yavuye muri Kenya mu 2024 agiye gukora muri Qatar, ariko nyuma yaho abwira benewabo ko yari arimo kujya mu Burusiya.
Ku wa gatandatu, abategetsi bo muri Ukraine batangaje ko yapfiriye mu gitero cy’abakurutu, aho Uburusiya bwohereza ku bwinshi abasirikare bashya batahawe imyitozo ihagije hagamijwe kurusha imbaraga abasirikare ba Ukraine hashingiwe ku mubare munini cyane wabo.
Ubwo buryo bw’Uburusiya bubamo gutakaza abasirikare benshi abandi bagakomereka.
Abategetsi bo muri Ukraine bavuze ko Mogesa yapfiriye i Donetsk, mu burasirazuba bwa Ukraine, nyuma yo guhererwa akazi muri Qatar. Abo bategetsi bavuze ko abasirikare b’Uburusiya batatwaye umurambo we, ndetse ko yari afite inyandiko z’inzira (pasiporo) z’abandi Banya-Kenya babiri.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *