Muri Kenya, Urukiko Rukuru rwanze ubusabe bw’umuryango w’Abarasta wasabaga ko urumogi rwemererwa gukoreshwa mu buryo bwemewe n’amategeko ku mpamvu z’idini.
Uyu muryango wavugaga ko kubuzwa gukoresha urumogi bihonyora uburenganzira bwawo bwo kugira ubwisanzure mu gusenga no kwizera, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Kenya.
Mu mwanzuro wafashwe muri uru rubanza rwafashwe nk’urw’amateka, umucamanza Bahati Mwamuye yavuze ko uwo muryango utabashije gutanga ibimenyetso bihagije byerekana ko amategeko abuza ibiyobyabwenge anyuranyije n’Itegeko Nshinga. Icyakora, yemeye ko hakenewe ibiganiro byimbitse ku rwego rw’igihugu ku bijyanye no gukoresha urumogi.
Muri Kenya, haracyakomeje kumvikana amajwi asaba ko urumogi rwakwemererwa gukoreshwa mu buryo bwemewe n’amategeko. Abashyigikiye iki gitekerezo bavuga ko kuruhinga no kurucuruza mu buryo bugenzurwa n’amategeko byatanga imirimo mishya, bikongera amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta binyuze mu misoro, ndetse bikanafasha mu guteza imbere inganda n’urwego rw’ubuvuzi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *