Kenya yahakaniye Loni ibirego byo gusambanya abana abapolisi bayo bashinjwe muri Haiti
Yanditswe: Monday 27, Apr 2026
Ambasaderi wa Kenya mu Muryango w’Abibumbye, Erastus Lokaale yabwiye Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko abapolisi b’iki gihugu boherejwe muri Haiti bakurikije amategeko inyuguti ku yindi, ahakana ko baba barasambanyije abana.
Kenya yohereje muri Haiti abashinzwe umutekano 999.
Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kateranye ku wa 23 Mata 2026 baganira ku bibazo by’ubutabazi muri Haiti, aho amabandi yajujubije abaturage bamwe anabica.
Lokaale yavuze ko “Binyuze mu mabwiriza ya Kenya, aboherejwe mu butumwa bakurikije amabwiriza agenga ubutumwa ndetse bagaragaje ubunyamwuga mpuzamahanga, kubahiriza inshingano no gukorera mu mucyo.”
Lokaale yanyomozaga raporo yagaragaje ko abapolisi ba Kenya bagize uruhare mu bikorwa bine byo gusambanya abantu bane muri iki gihugu, harimo no gufata ku ngufu umwana w’imyaka 12 n’abandi babiri bafite imyaka 16.
Yavuze ko raporo ya Loni igisohoka abayoboye ubu butumwa muri Haiti bahise bashyiraho itsinda rishinzwe iperereza ndetse ibyavuyemo bisangizwa ubuyobozi bwa Polisi ya Haiti n’indi miryango ishinzwe uburenganzira bwa muntu.
Ati “Ibyavuye mu iperereza [ry’iryo tsinda] ntabwo bihura n’ibimenyetso byo muri raporo y’Umunyamabanga Mukuru.”
Kenya yavuze ko yiteguye gukorana n’Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa Muntu kugira ngo hagerwe ku makuru yizewe.
Kenya yatangiye kohereza muri Haiti abashinzwe umutekano bo kurwanya amabandi mu 2024. Ubu butumwa bwagombaga gukorwa hashingiwe ku mabwiriza mpuzamahanga ya Loni nubwo atari ubutumwa bwa Loni.
Abaturage ba Haiti mu minsi ishize bigaragambirije mu Murwa Mukuru wa Haiti, Port-au-Prince basaba ko abapolisi ba Kenya bataha. Biramutse bibayeho basimburwa n’abo muri Tchad.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *