
Kenya yamaze kwakira icyiciro cya mbere cya kajugujugu z’intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye kuyiha, ubwo Perezida William Ruto yazisuraga mu mezi make ashize.
Kajugujugu ebyiri zo mu bwoko bwa UH-1 ni zo Kenya yakiriye mu ntangiriro z’uku kwezi, kuri ubu zikaba ziri gusanirwa n’itsinda ry’inzobere z’igisirikare cy’iki gihugu kirwanira mu kirere mu kigo cya gisirikare cya Embakasi Garrison i Nairobi.
Biteganyijwe ko izi kajugujugu zigomba kubanza gusuzumwa mbere y’uko zihabwa burundu Igisirikare cya Kenya (KDF).
Biteganyijwe kandi ko mu kwezi gutaha Kenya izakira izindi kajugujugu esheshatu.
Izi ndege Amerika yahaye Kenya byitezwe ko zizafasha iki gihugu mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba ndetse n’ibyo kubungabunga amahoro.
Kajugujugu za UH-1 Kenya yahawe zisanzwe zikorwa na Sosiyete yitwa Bell, zikaba zaramenyekanye cyane mu gihe cy’intambara yo muri Vietnam.
Mu gihe cy’iyi ntambara izi kajugujugu zakoreshwaga cyane mu gutwara abasirikare b’abanyamerika n’imizigo, gutwara inkomere ndetse no kugaba ibitero.
Kuri ubu Kenya yabaye igihugu cya mbere cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara gihawe izi ndege.
Usibye izi kajugujugu, Washington mu minsi ishize yanahaye Kenya Sitati y’igihugu cy’inshuti y’Umuryango wa OTAN isanzwe ihuriyemo n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *