Kenya yemeje ko u Burusiya butazongera kujyana abenegihugu bayo mu ntambara yo muri Ukraine
Yanditswe: Monday 16, Mar 2026
Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yatangaje ko u Burusiya bwemeye kutongera kohereza Abanyakenya mu ntambara yo muri Ukraine.
Ubu butumwa yabutangiye i Moscow kuri uyu wa 16 Werurwe 2026 nyuma yo kuganira na mugenzi we wo mu Burusiya, Sergei Lavrov.
Minisitiri Mudavadi wari wicaranye na Lavrov, yavuze ko hashingiwe ku biganiro impande zombi zagiranye, Abanyakenya “ntibazongera kwemererwa kujya mu gisirikare” cy’u Burusiya.
Muri Gashyantare 2026, inzego z’iperereza za Kenya zatangaje ko Abanyakenya barenga 1000 binjijwe mu gisirikare cy’u Burusiya, bajyanwa mu ntambara yo muri Ukraine.
Leta ya Kenya ivuga ko Abanyakenya 27 barwaniraga muri Ukraine bamaze gucyurwa, bitabwaho kugira ngo bakire ihungabana bahakuye kandi ko yifuza ko n’abandi bataha.
Minisitiri Lavrov yashimangiye ko abanyamahanga boherejwe mu ntambara yo muri Ukraine binjiye mu gisirikare hashingiwe ku mategeko y’u Burusiya, bityo ko nta kosa ryakozwe.
Uyu muyobozi ntiyemeje niba yemeranya na Mudavadi ku kutongera kwinjiza Abanyakenya mu gisirikare no kubohereza mu ntambara yo muri Ukraine.
Yabwiye abanyamakuru ko Kenya iteganya kuganira n’u Burusiya ku buryo Abanyakenya bajya babona imirimo i Moscow, binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.
Muri Gashyantare 2026 Kenya yatangaje ko yafunze ibigo 600 bikekwa ko bifite aho bihuriye no kubeshya abaturage babo akazi gahemba neza mu mahanga.
Minisitiri Mudavadi yavuze ko kandi ashaka kugirana amasezerano afasha Abanya-Kenya kwisanga ku isoko ry’umurimo mu Burusiya.
Ati “Ntabwo dushaka ko ubufatanye bwacu n’u Burusiya bubonerwa mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe muri Ukraine gusa. Umubano wa Kenya n’u Burusiya urenze ibyo.”
Ukraine iherutse kugaragaza ko abarenga 1700 bo mu bihugu 36 byo muri Afurika bahawe akazi ko kurwanira u Burusiya.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *