skol

Kenya yijeje imbabazi abaturage bayo barwaniye u Burusiya mu ntambara na Ukraine

Yanditswe: Monday 23, Mar 2026

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yijeje Abanyakenya bagiye kurwanira u Burusiya mu ntambara ya Ukraine kuzahabwa imbabazi basubiye iwabo.

Ku wa 16 Werurwe 2026 i Moscow, Minisitiri Musalia Mudavadi yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Sergei Lavrov w’u Burusiya byanagarutse ku mibereho y’Abanyakenya barwanira iki gihugu mu ntambara gihanganyemo na Ukraine.

Uru ruzinduko rwaje rukurikira igitutu cy’abakuwe muri Kenya bajyanwa kurwana intambara mu Burusiya basabaga Leta ya Kenya kugira icyo ikora kuri iki kibazo.

Ingingo ya 68 mu mategeko ahana ibyaha ya Kenya, ivuga ko buri muturage wayo uhamijwe kurwanira ikindi gihugu ku bushake ahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 10 muri gereza.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya ivuga ko Abanyakenya 252 bagiye kurwanira u Burusiya mu buryo butemewe n’amategeko.

Benshi bavuga ko bisanze muri iyi ntambara y’u Burusiya na Ukraine nyuma yo gushukishwa imirimo ibahemba neza, bakisanga ku rugamba, aho n’amasezerano y’akazi yabaga ari mu rurimi rw’Ikirusiya batumva.

Musalia yabijeje ko bazahabwa imbabazi batashye iwabo, anabizeza ko nta muturage wa Kenya uzongera gushorwa mu ntambara.

Ati “Abanyakenya 44 bamaze kugarurwa mu gihugu, 11 baburiwe irengero, 38 bari mu bitaro, 160 baracyari ku rugamba.”

Yakomeje avuga ko hari amazerano yasinywe yemerera Abanyakenya badashaka gukomeza kurwana gutaha iwabo.

BBC ivuga ko Kenya imaze gufunga ibigo birenga 600 bishinzwe gushakira abantu akazi mu mahanga, bikekwa ko bifitanye isano no kubacuruza.

Iperereza ryakozwe n’ikigo cy’ubutasi cya Ukraine, rivuga ko abantu 1.700 baturuka mu bihugu 36 bya Afurika bahawe akazi ko kurwanira u Burusiya mu ntambara bahanganyemo kuva Gashyantare 2022.

Kenya yijeje imbabazi slaughtering bayo barwaniye u Burusiya mu ntambara na Ukraine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa