Khadja Nin yashimye uko u Rwanda rwitwaye mu kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare
Yanditswe: Monday 29, Sep 2025
Umuhanzikazi Khadja Nin witabiriye shampiyona y’Isi y’amagare yari imaze iminsi ibera mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko yatunguwe cyane n’urwego rw’imitegurire yayiranze, agaragaza isomo amahanga akwiye kwigira ku Rwanda.
Khadja Nin yavuze ko bigoye ko hari ikindi gihugu cyazabasha gutegura shampiyona y’Isi y’amagare nk’uko u Rwanda rwabikoze ashingiye ku byo yiboneye n’amaso ye.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Khadja Nin yagize ati: “U Rwanda rwitwaye neza cyane, urwego bateguyeho ibintu ntirwigeze rugerwaho na rimwe kuva shampiyona y’Isi y’amagare yabaho.”
Yakomeje agira ati: “Urwego rw’imihanda igoranye abakinnyi bakiniyemo, bazabyibuka igihe kirekire cyane kandi uburyo budasanzwe abaturage bahayemo ikaze iri rushanwa, imbaraga, akanyamuneza no kuryoherwa n’ubuzima. Ibyo u Rwanda rwakoze ni isomo ry’ubuzima n’icyitegererezo cy’ubudaheranwa. Ntewe ishema no kuba Umunyafurika.”
Shampiyona y’Isi y’Amagare yatangiye kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 21-28 Nzeri 2025. Ni bwo bwa mbere yari ibereye muri Afurika nyuma y’imyaka 103 rikinirwa mu bihugu binyuranye.
Ni shampiyona ubusanzwe ikunda kubera i Burayi, aho mu nshuro imaze kuba, izigera kuri 11 ari zo zonyine yabereye hanze y’uyu mugabane.
Khadja Nin ni umunyabigwi mu muziki w’u Burundi, akaba azwi cyane mu ndirimbo zabiciye mu myaka yo ha mbere nka ‘Sambolera’, ‘Wale Watu’ n’izindi. Ni umunyamuziki wabaye imyaka myinshi i Burayi.
Khadja Nin yagaragaje ko ibyo u Rwanda rwakoze mu kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare bikwiye kubera isomo amahanga
Khadja ni umwe mu bahanzikazi bubatse ibigwi bihambaye mu muziki w’u Burundi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *