skol
Kigali
Fortebet

Kicukiro:Abaturage barishimira ikiraro bubakiwe (AMAFOTO)

Amakuru   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 25 June 2022

Abaturage bo mu Karere ka Kicukiro barishimira ikiraro bubakiwe bavuga ko kizaborohereza mu buhahirane hagati y’akarere ka Kicukiro na Nyarugenge.


Ni ikiraro giherereye mu Murenge wa Kigarama aho kiwuhuza n’uwa Mageragere.

Iki kiraro cyamaze gushyikirizwa abaturage aho Imirimo yo kucyubaka yatangijwe muri Werurwe 2022 cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 87 Frw.

Mu kiganiro n’Igihe dukesha iyi nkuru abaturage bagaragaje ko bishimiye iki kiraro kuko kigiye kubafasha mu gushaka imibereho by’umwihariko kikanafasha amanyeshuri kuko hari igihe bananirwaga gutambuka ubwo umugezi wa Yanza wabaga wuzuye.


Ati “Iki kiraro kigiye kudufasha mu buhahirane, mu by’ukuri mbere byansabaga guhagarara aha nkareba abantu bose uko bambuka kugira ngo ugira ikibazo abone ubutabazi bwihuse. Iki kiraro kizadufasha kuko abo hakurya no hakuno bakunze kugorwa no kugenderana kandi benshi bahaha ari uko bambutse uyu mukoki.”

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yasabye abaturage kubyaza umusaruro ikiraro babonye kandi bakakibungabunga akomeza avuga ko ari Ikiraro kizafasha abaturage kuko cyari gikenewe.

Ati"Iki kiraro kizorohereza abaturage mu ngendo no mu bindi bikorwa by’iterambere, abakora ubucuruzi, abana bajya ku ishuri, n’izindi. Murabona ko bari basanzwe bakoresha uburyo navuga ko butujuje ubuziranenge kuko banyuraga mu gikombe ahantu ubona ko hateye impungenge”.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyamasheke:Umugabo wishe ababyeyi be bombi abakase amajosi yafashwe

Mu Karere ka Nyamasheke umugabo wishe ababyeyi be bombi, umusaza w’imyaka 74...
8 August 2022 1

U Rwanda rwatangaje ko rwishimiye uruzinduko rwa Blinken,ruvuga kuri Paul...

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yishimiye kwakira Umunyamabanga wa Leta...
4 August 2022 0

Nyanza:Abarimu babiri batawe muri yombi bakurikiranweho gushyira hanze...

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri bo mu Karere...
1 August 2022 0

Umukobwa wa Paul Rusesabagina aratanga ubuhamya kubyo ashinja u Rwanda byo...

Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina wakunze kuvuga ko Guverinoma...
27 July 2022 0

Rusizi:Umugabo yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kubura amafaranga yo...

Umugabo wo mu Karere ka Rusizi yahuye n’uruva gusenya nyuma yo .kurarana...
26 July 2022 0

Umusaza w’imyaka 72 wasambanyije umukobwa ufite uburwayi bwo mumutwe yahawe...

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Karere ka Musanze wari ukurikiranyweho gusambanya...
21 July 2022 1