skol

Kicukiro: Polisi yafashe abantu 7 bakurikiranyweho kwiba no kunywa ibiyobyabwenge

Yanditswe: Tuesday 07, Oct 2025

featured-image

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Ukwakira 2025, Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga, mu Kagali ka Nyanza, mu Mudugudu wa Isonga, ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage yafashe abagabo barindwi kubera kwiba no gukoresha ibiyobyabwenge.

Bakurikiranyweho ibyaha byo gutega abagenzi bategera mu Gare ya Nyanza bakabambura ibyo bafite, bakaba banafatanywe ibiyobyabwenge by’urumogi bari kurunywa mu ishyamba riherereye inyuma y’inyubako ya Gare.

Hari hashize igihe abaturage bategera muri Gare ya Nyanza bagaragaza ikibazo cy’uko hari abajura babategera ku gashyamba kari inyuma ya Gare umanuka ujya mu Mudugudu wa Juru bakabambura ibyo bafite.

Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano yakoze operasiyo yo kubafata ku ikubitiro hafatwa abajura ruharwa batatu, hanafashwe kandi abandi bantu bane bari muri iryo shyamba bari kunywa urumogi, aba na bo bakaba bihisha muri iryo shyamba bakanywa uru mogi hagira umuturage uhanyura bakamwambura ibyo afite.

Ibikorwa byo gufata abantu nk’aba bahungabanya umutekano n’ituze by’abaturage birakomeje, abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru y’iki kibazo cy’abajura babiba bakaba bafashwe, anizeza abaturage bakoresha iyi Gare ko iki kibazo kigomba gukemuka burundu kuko hashyizwemo imbaraga cyane cyane kuhakorera uburinzi buhoraho kugira ngo aba bajura bose bafatwe bahanwe.

CIP Gahonzire kandi yihanije abantu bafite ingeso y’ubujura ndetse no kunywa ibiyobyabwenge kuyireka kuko inzego z’umutekano zabahagurikiye, nta bwihisho bafite muri iki gihugu, icyo dusaba abaturage ni ukugaragaza ikibazo bafite no gutanga amakuru ku bantu bazwiho ko ari abajura ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa