Kigali: Abageni baraye ku kagari n’ibirongoranwa nyuma y’ubukwe
Yanditswe: Friday 13, Feb 2026
I Kigali, abageni mu Karere ka Nyarugenge, babuze aho bataha nyuma y’ubukwe bajya kurazwa ku biro by’Akagari ka Rwampara bagifite n’ibirongoranwa, nyuma y’uko umuhungu abeshye umukobwa ko afite aho bazaba nyamara ari ikinyoma.
Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026.
Mu mashusho ya TV1, umukobwa yumvikana avuga ko yakundanye n’umusore ndetse baza gusezerana mu Murenge ku wa Kane wa tariki 13 Gashyantare 2026, Karere ka Kamonyi.
Ati: "Mu by’ukuri ibintu byambayeho byancanze, na mukuru wanjye byamuyobeye . Twageze ino nka saa kumi n’ebyiri n’iminota, umuntu [umusore bashyingiranwe] yamenyeshaga abwira ko inzu yayibonye i Nyamirambo ari aho aba ariko naho tuzajya tuba."
Uyu mukobwa avuga yajyaga asaba umusore kumusura akareba aho bazaba ariko umusore akabyanga, akamubwira ko aba i Nyamirambo ndetse atekera abantu mu bukwe.
Ati: "Nkamwuvira kuko narimwizeye, ubwo yabwiraga ko ari i Nyamirambo mu Kanogo, mdabyemera. Mu kuza tuje, mbona turarenze ndamubaza nti ‘ko wambwiraga ngo ukodesha mu kanogo, warimutse ntiwambwira?"
Aba bageni n’uwari ubaherekeje bakomeje baragenda bisanga bageze mu kabari n’ibirongoranwa birimo amajerekani arimo inzoga n’imyenda.
Umukobwa ati: “Twaje nk’abageni atwakirira mu kabari, tubona biraducanze amasaha angahe arashira. Tumubajije aratubwira ngo ‘nagira ngo nkumenyereza abandi banyambariye ubundi dusubire inyuma.”
Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko iki kibazo cyajemo inzego z’ibanze n’umutekano birangira, abageni bajyanwe kurara ku biro by’Akagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge.
Amashusho dukesha TV1, umusore avuga ko we yari afite gahunda yo kuzasubiza umukobwa mu cyaro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *