skol

Kigali: Abanyamahanga bakekwaho gukubita abamotari batawe muri yombi

Yanditswe: Tuesday 21, Oct 2025

featured-image

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga, bakubise bakanakomeretsa abamotari.

Ibi byabereye mu Murenge wa Gatenga, mu karere ka Kicukiro.

Mu butumwa Polisi yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, yavuze ko abo basore basanzwe biga muri UNLAK gusa ntiyavuga ibihugu bakomokamo.

Polisi yagize iti: “Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi Kicukiro, mu gihe tugikorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe icyo amategeko ateganya.”

Polisi yibukije ko abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi ko ibikorwa nk’ibi bitazihanganirwa.

Si ubwa mbere, ikibazo cy’urugomo rushinjwa abanyamahanga kigaragaye.

Byavuzwe mu Kuboza kwa 2024, Icyo gihe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yanditse kuri X abivugaho mu butumwa bwe bwa tariki 30 Ukuboza 2024, asaba urubyiruko kureka ubushotoranyi.

Yagize ati: “Ndagira ngo nibutse ko ubushyamirane mu rubyiruko budafite umwanya muri sosiyete nyarwanda, kandi amagambo yibasira Abanyasudani y’Epfo by’umwihariko anyuranyije n’indangagaciro Nyarwanda.”

Abaturage by’umwihariko abaturiye mu bice byigamo abanyamahanga, bakunze gushyira mu majwi abo mu gihugu cya Sudani y’Epfo, kurangwa n’ubusinzi n’urugomo.

Abamotari bo bakunze kugaragaza ko hari ubwo babatwara ariko bagashaka kubambura bityo bigakurura uguhangana.

Muri Kanama 2025, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi 12 ashize abanyamahanga 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bacyekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n‘ubujura, naho 64 basubizwa mu bihugu baturukamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa