skol

Kigali: Ambasade ya Amerika yasabye abakozi bayo kuzakorera mu rugo mu gihe cya shampiyona y’Isi y’amagare

Yanditswe: Wednesday 10, Sep 2025

featured-image

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yasabye abakozi bayo gukorera mu rugo mu gihe i Kigali hazaba habera shampiyona y’Isi y’amagare.

Iri rushanwa rizabera mu mihanda itandukanye yo mu mujyi wa Kigali kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo guhagarika amasomo muri iyo minsi, ishishikariza abakozi kuzakorera mu ngo mu rwego rwo kubungabunga umutekano muri rusange.

Ambasade ya Amerika yashingiye kuri iri tangazo, ku wa 9 Nzeri imenyesha abakozi bayo ko bazaba bakorera mu ngo kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 26 Nzeri.

Iti “Muri iki gihe, serivisi zisanzwe zihabwa abantu imbonankubone zirimo iz’ubwenegihugu bwa Amerika n’ibazwa kuri visa, zizasubikwa.”

Kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa gatatu w’iri rushanwa, hazakoreshwa umuhanda wa BK Arena-Kimironko kuri Simba-Chez Lando-Prince House-Sonatube-Nyanza ya Kicukiro Gahanga-Sonatube-Rwandex-Mu Kanogo-Kwa Mignone-KCC. Ku munsi wa mbere hazongerwaho Kanogo-Rond-Point yo mu Mujyi.

Ku munsi wa kane hazakoreshwa umuhanda wa KCC-Gishushu-Chez Lando-Prince House- Sonatube-Nyanza ya Kicukiro-Sonatube-Rwandex-Mu Kanogo-Kwa Mignone-KCC.

Kuva ku munsi wa gatanu kugeza ku wa karindwi, hazakoreshwa umuhanda wa KCC-Gishushu-Nyarutarama-MINAGRI-Ambasade y’Abaholandi-Kimuhurura-Cadillac-Kwa Mignone-KCC.

Ku munsi wa nyuma hazakoreshwa umuhanda uzakoreshwa kuva ku munsi wa gatanu kugeza ku wa karindwi, hiyongereho Sopetrade Peyaje-Rond-Point yo mu Mujyi-Muhima-Nyabugogo-Giticyinyoni-Ruliba-Karama ka Norvège-Nyamirambo-Kimisagara-Kwa Mutwe-Mu Biryogo- Gitega-Rond-Point yo mu Mujyi-Peyaje-Rond-Point yo mu Kanogo-Sopetrade Cadillac-Kwa Mignone-KCC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa