Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rushakisha rwiyemezamirimo washinze uruganda rwitwa Skye Brewery Company Ltd rukorera i Ndera, uyu ngo yamenye ko bagiye kumuta muri yombi arabacika.
Ku wa Mbere tariki 20 Ukwakira, 2025 ubwo RIB n’izindi nzego zirimo Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali bagaragazaga ibyavuye mu gikorwa cy’umutekano kiswe USALAMA XI-2025 cyabereye mu gihugu hose kuva tariki ya 13- 17 Ukwakira, 2025, Dr Murangi B Thierry, Umuvugizi wa RIB yavuze ko uwitwa Ntwali Abel yatorotse aracyashakishwa.
Ati: “Icyo dusaba abantu uwaba azi aho Ntwali Abel nyiri uruganda rwa Skye Brewery ngo rukora ikinyobwa cya Intwali yaduha amakuru, arashakishwa. Kumva ko yatoroka agatoroka ubutabera ukuboko k’ubutabera ni kurekure kuzamugeraho. Icyiza ritange, icyo nzi cyo abaturage nibumva ubu butumwa ntabwo bamuhishira.
Undi rwiyemezamirimo watorotse akimenya ko ashakishwa ni uwa NIP Company, nyiraho Nizeyuhoraho Pierre yaratorotse, na we abaturage basabwa kumutangaho amakuru.
Yatorokanye n’uwo bafatanya witwa Nyiraneza Claudine na we, abaturage barasabwa gutanga amakuru kuri RIB cyangwa Polisi ibegereye.
Dr. Murangira B. Thierry avuga ko uriya Nizeyuhoraho afite uruhushya rwo gucuruza ikinyabutabire cya ethanol, ariko ngo agicuruza mu buryo bwa magendu butemewe, kandi kigira ingaruka mbi ku buzima.
Icyo kinyabutabire gishyirwa mu binyobwa bisembuye, ngo uyu rwiyemezamirimo agiha mu buryo butemewe abakora ibinyobwa bisindisha bitujuje ubuziranenge.
Mu gihugu hose hafashwe abantu bagera kuri 72 barimo 15 bo muri Kigali.
Mu byaha bariya bantu bagikorwaho iperereza harimo Guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima bwe, gihanishwa imyaka 2 itarenga itatu ku muntu wagihamijwe n’urukiko.
Bakekwaho Guhimba, guhindura inyandiko gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 kugera ku myaka 7 n’icyaha cy’iyezandinke.
Dr. Murangira B. Thierry avuga ko hagikorwa iperereza ngo barebe ko nta ruswa irimo muri ibyo bikorwa bitewe n’abayobozi b’inzego z’ibanze babirebereye.
Abo bayobozi bafashwe ngo bazakurikiranwaho icyaha cyo guhishira icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye, igihano gihabwa uwagihamijwe n’urukiko ni igifungo cy’umwaka umwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *