Kigali: Hagiye gushyirwaho aho abantu bazajya basiga imodoka zabo bagatega bisi
Yanditswe: Friday 24, Apr 2026
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hagiye gushyirwaho ahantu abantu bazajya baparika imodoka zabo mu gihe bagiye gukomeza urugendo rwabo muri bisi.
Mu Kiganiro na The New Times, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yavuze ko iyi gahunda igamije gufasha abantu bafite imodoka zabo badashobora guhita babona uko batega bisi.
Bivuze ko bazajya baparika imodoka mu nzira bagakomeza urugendo bari muri bisi.
Ati “Muri iyi gahunda, abafite ibinyabiziga babitwara, babiparike ahagenwe hanyuma bakomeze urugendo rwabo muri bisi.”
Emma Claudine yasobanuye ko iyi ari imwe mu ngamba zigamije guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rishingiye ku ntambara yo muri Iran.
Yagize ati “Na bariya bafite ubushobozi bwo kwigondera ibikomoka kuri peteroli, abakora ingendo bagirwa inama yo gukoresha bisi kugira ngo bigabanyirize ikiguzi ariko binagabanye ingano y’ibikomoka kuri peteroli igihugu gikoresha.”
Umujyi wa Kigali uhamya ko iyi gahunda izagabanya umuvundo mu mihanda, bikuzuzanya na gahunda yo kugenera bisi igisate cy’umuhanda cyihariye mu masaha y’abagenzi benshi biratangira kuri Gatatanu tariki ya 24 Mata 2026.
Ati “Icyo nka Guverinoma turi gukora ni ukwizeza ko izo parking rusange ziboneka ku bantu nk’abo.”
Ibice birimo ‘parking’ rusange nini zakwifashishwa muri iyi gahunda harimo gare ya Kabuga, Stade Amahoro (kwa Rwahama), kuri Kigali Pele Stadium n’ahahoze Magerwa ku Ruyenzi muri Kamonyi.
Yasobanuye ko hari gusuzumwa n’ahandi hashobora gukoreshwa nka parking rusange zizajya zisigaramo imodoka z’abantu mu gihe bahisemo gukomeza ingengo na bisi.
Yavuze ko nubwo izi parking zitazaba ari ubuntu, ariko ibiciro byazo bizaba byoroshye ugereranyije n’uko ahandi bishyuza 200 Frw ku isaha.
Ati “Intego nyamukuru ni uko ingendo za buri munsi zigenda neza kandi mu buryo buhendutse, nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeza kuzamuka.”
Mu Rwanda ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byarazamutse cyane aho kuri ubu litiro ya lisansi igura 2938 Frw mu gihe litiro ya mazutu igura 2205 Frw.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *