skol
fortebet

Kigali: Inyama ziragura umugabo zigasiba undi

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Wednesday 08, Jul 2026

Kigali: Inyama ziragura umugabo zigasiba undi

Sponsored Ad

skol

Abaturage batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’uburyo ibiciro by’inyama byatumbagiye cyane bikagera aho ikiro cy’inyama kiri kugura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 13Frw.

Bamwe mu bakunzi b’akaboga baganiriye batangaje ko bifuza ko Leta ikemura iki kibazo ndetse batiyumvisha uburyo ikiro cy’inyama cyagura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 13.

Ibiciro by’inyama byatumbagiye cyane kubera ko iziri ku isoko ari nke cyane bikabije bitewe n’uko nta nka ziri kubagwa kubera indwara ivugwa mu matungo mu bice bimwe na bimwe by’Igihugu.

Habiyambere Innocent yagize ati “ Twumiwe ibaze aho inyama ikiro kiri kugura amafaranga ibihumbi 10 cyangwa ibihumbi 13 koko?ubuse murabona tutagiye kwicwa n’inzara?”

Umuveterineri witwa Mbabazi Olivier, ukorera muri iri bagiro rya SABANA riherereye mu k’Akagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega, nawe yavuze ko itumbagira ry’ibiciro by’inyama ryatewe n’uko Uturere twoherezaga inka mu Mujyi wa Kigali turi mu kato.

Yagize ati “ Byatewe n’uko Uturere twose twoherezaga inka n’andi matungo mu Mujyi wa Kigali turi mu kato kubera indwara yadutse mu matungo, Rero biri gutuma buri muntu wese uri kuzana inka akagira amahirwe akayigeza mu Mujyi wa Kigali akagira amahirwe bakayipima bagasanga ari nzima arimo kuyihenda cyane.”

Yongeyeho ko ibagiro rya SABANA, akoreramo ritarimo kubaga inka n’ihene kubera icyo kibazo cy’uko inka n’ihene zabuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa