skol

Kigali: Polisi ifunze umugore ukekwaho “gucuruza urumogi”

Yanditswe: Friday 12, Dec 2025

featured-image

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu mujyi wa Kigali, ryafashe umugore witwa Solange w’imyaka 40 afite urumogi udupfunyika 800.

Uyu mugore yafatiwe mu karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gisozi, Akagali ka Ruhango, Umududugudu wa Kanyinya tariki ya 11/12/2o25.

Polisi ivuga ko uyu mugore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abarurage ko, asanzwe acuruza urumogi.

Abapolisi binjiye iwe mu rugo basatse mu nzu bamusangana udupfunyika 750 ku musego w’igitanda, n’izindi mogi 50 yari yahishe mu murima w’ibigori uri ku irembo rye.

Akimara gufatwa yemeye ko urumogi ari urwe, kandi ko asanzwe arucuruza, gusa yanze kugaragaza aho arurangura.

Uyu mugore afungiye kuri Station ya Gisozi dosiye yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB kugira ngo akurikiranwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars GAHONZIRE yatangaje ko Polisi y’Igihugu ishimira abantu batanga amakuru atuma ibiyobyabwenge bifatwa bitarakwirakwizwa mu baturage.

Ati “Iki ni ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge, no gutahura abanyabyaha.”

Yibukije abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku bantu bazwiho gucuruza ibibyabwenge, kugira ngo bafatwe kuko bagira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abaturage.

Yaboneyeho kuvuga ko Polisi y’Igihugu iburira abantu bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka, bagashaka ibindi bakora kuko “uburyo bwose bakoresha bwamenyekanye, ubu amayeri bari gukoresha yo gufata udukapu bagaheka kuri moto kandi harimo ibiyobyabwenge azwi.”

Ati “Nimubireke mushake ibindi mukora bibateza imbere, nta muntu wakize kuko acuruza ibiyobyabwenge, uretse gufatwa ugafungwa ubizma bwawe bukangirika.”

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa