Kigali: Polisi yafashe umugabo ukekwaho kwiba moto y’umumotari
Yanditswe: Tuesday 02, Dec 2025
Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Masaka ivuga ko yafashe umugabo witwa Ndagijimana amaze kwiba moto aho yayisanze iparitse arayitwara.
Ndagijimana Felecien w’imyaka 45 y’amavuko, Polisi ivuga ko yacunze umumotari witwa Nsengiyumva Severien w’imyaka 24 aparitse moto, TVS 125 ku iguriro (Alimentation) riherereye mu Mudugudu wa Rebero, Akagali ka Gako agiye kugura icyo kurya, ahita ayisunika arayitwara.
Umumotari asohotse yashatse moto ye arayibura.
Polisi iviga ko byabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro (23h00), Nsengiyumva yahita atabaza inzego z’umutekano, zitangira ibikorwa byo gushakisha iyo moto.
Uriya ukekwaho ubujura, ngo yabonye inzego z’umutekano ari gusunika moto mu muhanda, ayikubita hasi ariruka. Ni bwo bamwirutseho baramufata.
Akimara gufatwa yemeye ko moto yari ayibye, iyo Moto isubizwa nyirayo, naho uwari uyibye afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars GAHONZIRE yatangaje ko Polisi yahagurukiye abajura biba ibinyabiziga, cyane cyane moto zibwa abamotari, anakangurira abamotari kujya baparika ahantu hagaragara, hafite umutekano, kuko hari ubwo usanga umumotari aparika moto aho abonye akigira mu zindi gahunda, bityo bigaha icyuho umujura ushaka kuyiba.
CIP Gahonzire yasabye abamotari kujya bakorana n’inzego z’umutekano mu gutahura abanyabyaha, cyane cyane abajura, abacuruza ibiyobyabwenjye, ndetse n’abakora ibikorwa bihungubanya umutekano n’ituze by’abaturage.
Abamotari kandi barasabwa kujya bitondera bamwe mu bo batwara, kuko ngo hari igihe usanga bamwe ari abajura cyangwa inkozi z’ibibi, ugize amakenga ngo yahamagara Polisi, cyangwa izindi nzego z’umutekano zikabikurikirana.
Ati: “Abajura nibashake ibindi bakora.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *