skol

Kigali: Polisi yagaruje moto, abayibye bagiye kuyigurisha ibihumbi 100 Frw

Yanditswe: Monday 16, Mar 2026

featured-image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yagaruje moto y’umuturage yari yibwe mu Karere ka Gicumbi, nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage, abayibye bagiye kuyigurisha ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Polisi ivuga ko tariki ya 14 Werurwe 2026, abaturage bo mu Murenge wa Bumbogo, mu Kagali ka Mvuzo, mu Mudugudu wa Kigabiro bayihamagaye bavuga ko hari moto babonye iri kugurishwa n’abasore babiri kandi bikekwa ko yibwe.

Abapolisi bageze aho iyo moto yari ifite purake RJ 555 C iri kugurishirizwa, babatse ibyangombwa byayo barabibura.

Polisi yahise ifata abo bakekwaho icyo cyaha uko ari babiri barimo uwitwa Habimana Patrick w’imyaka 19 na Iradukunda Kevin w’imyaka 17 y’amavuko.

Polosi ivuga ko abo bakekwaho icyo cyaha bakimara gufatwa bagaragaje ko iyo moto bayibye tariki ya 12 Werurwe 2026, mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyamiyaga, Akagali ka Jambo, ubwo yari paritse mu isanteri ya Kagamba, bakaba bari bagiye kuyigurisha amafaranga ibihumbi 100.

Nyuma yo gukurikirana abapolisi basanze ari iya Nyamvura Florida nyuma yo kugaragaza ko imoto ari iye yayisubijwe.

Polisi irashimira abaturage batanze amakuru iyo moto igafatwa igasubizwa nyirayo, kandi iraha gasopo abajura bumva ko bazatungwa n’ibijurano kubireka bagashaka indi mirimo yo gukora, ubujura ntibukiza ahubwo burakenya.

Abasore bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa