skol
fortebet

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Friday 03, Jul 2026

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Sponsored Ad

skol

Mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, umusore yakubiswe na bagenzi be bari bamaze gusangira inzoga, bamuziza kuba yari yanze gutaha nyamara yasinze bikabije.

Ibi byabereye mu Kagari k’Akabahizi muri uyu Murenge wa Gitega, kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Nyakanga nyuma yuko abasore barimo uyu wakubiswe iz’akabwana, basangiriye inzoga mu kabari.

Abari ahabereye ubu bushyamirane, bavuga ko uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 35 yakubiswe na bagenzi be, babonaga yasinze cyane, akarangwa n’imyitwarire batishimiye aho yagendaga yiyenza ku muhisi n’umugenzi.

Umwe mu baturage bari aha, yabwiye ikinyamakuru cyitwa Ukwelitimes dukesha aya makuru, ati “Bamuhondaguye cyane kubera ko yari yasinze cyane yanze no gutaha ari kwiyenza kuri buri muntu wese.”

Aba baturage bavuga ko abakubise uyu mugenzi wabo, bari babanje kumugira inama ngo atahe kuko yari yasinze cyane, ariko akababera ibamba, ahubwo agakomeza kwiyenza ku muhisi n’umugenzi.

Undi muturage ati “Yasinze bamugira inama yo gutaha aranga, noneho bamubwira ko bagiye gukoresha ingufu, ni bwo batangiye kumukubita.”

Nyuma yo kumukubita, aba basore bafashe uyu mugenzi wabo bamucyura ku ngufu, nyuma yo kumutegera moto ngo imugeze aho atuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa