Urujijo muri dosiye ya Majyambere wongeye gufungwa nyamara avuga ko yarangije igihano
Yanditswe: Monday 04, Apr 2022

Mu minsi ishize ni bwo inkuru y’ifungwa ry’umunyemari Hategekimana Martin wamenyekanye nka Majyambere wari ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge yasakaye.
Umuryango we wavugaga ko utiyumvisha impamvu umuntu wabo afunze kujyeza ubu, nyamara yasoje ibihano yakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamywa icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi, Urukiko Rukuru rwa Nyanza rukamukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.
Uwunganira Hategekimana yasobanuye ko umukiriya we yasoje ibihano bye kuwa 18 Ugushyingo 2021 nk’uko byemejwe na Gereza ya Rwamagana yari afungiyemo, ndetse ko n’icyemezo gihabwa abantu barangije ibihano byabo kibigaragaza.
Bitunguranye, uyu mugabo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwarongeye ruramufata, afungirwa muri Station ya RIB ya Kicukiriro kuwa 14 Gashyantare 2022 atamenyeshejwe igitumye yongera gutabwa muri yombi.
Ikibabaje cyane ngo n’uko RIB ijya kumufata yamushinje gutunga telephone yibiraho abantu batandukanye amafaranga, birangira igiye iwe imufata ubwo ajyanwa gufungwa.
Hategekimana nyuma y’iminsi itanu afunze yajyanywe muri Gereza ya Nyarugenge nta rupapuro rugaragaza icyo akurikiranyweho rugaragajwe na RIB kandi icyo ihe Umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, SSP Uwera Gakwaya Perry, yemeye ko Gereza ya Nyarugenge yakiriye Hategekimana Martin kuko ngo bicyekwa ko Gereza ya Rwamagana yaba yaramurekuye atarangije ibihano.
SSP Uwera yavuze ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane igihe Hategekimana asigaje ngo asoze igihano cye yakatiwe.
Me Gatsimbanyi wunganira Hategekimana icyo gihe yavuze ko nta kabuza hatangwa ikirego mu rukiko, hakaregwa Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge SP Uwayezu Augustin kugira ngo azasobanurire urukiko impamvu afunze umukiriya we kandi yarasoje ibihano nk’uko byashimangiwe n’ubuyobzi bwa Gereza ya Rwamagana.
Biteganijwe ko SP Uwayezu Augustin uyobora Gereza ya Nyarugenge yitaba urukiko agasobanura impamvu afunze umunyemari Hategekimana uvuga ko yarangije ibino bye mu buryo bwemewe n’amategeko kandi akaba abifitiye gihamya.
Twabibutsa ko ubwo Urukiko rwahaga umwanya Ubushinjacyaha mu iburanisha ryambere ngo bugire icyo buvuga ku byavuzwe na Hategekimana n’umunyamategeko we, bwabwiye urukiko ko uwareze abura imyaka irindwi ngo asoze igihano cye.
Urukiko kandi rwabajije ubushinjacyaha aho buhera buvuga ko abura imyaka irindwi, buvuga ko Majyambere yigeze gufungurwa muri 2003 akamara imyaka irindwi hanze, bityo ko ari ho buhera bubivuga.
Icyo gihe Umucamanza yatse ibimenyetso bifatika ubushinjacyaha byerekana igihe Hategekimana Martin abura ngo arekurwe, bubura ibimenyetso. Ari nabwo Umucamanza yahise ategeko ko SP Uwayezu Augustin agomba kwitaba urukiko kuri uyu wa 04 Mata 2022 akarusobanurira impamvu yafunze Hategekimana.
Hategekimana Martin yafashwe bwa mbere arafungwa mu mwaka w’1995 mu cyahoze ari komini , hanyuma 1997 ajyanywa muri Gereza ya Nyamagabe yatangiriyemo urugendo rwo gufungwa amaramo imya 14 nk’uko yabitangarije urukiko.
Uyu yaje gufungurwa mu gushyingo 2011 agizwe umwere n’urukiko nk’urangije igihano yakatiwe . ariko nyuma y’iminsi 3 gusa yongera arafungwa .
Muri 2014 nibwo yahamwe n’ibyaha bya Genocide yakorewe abatutsi bamukatira imyaka 25 yatangiye kubarwa kuva ighe yafungiwe muri 1995.
Gereza ya Rwamagana yaje kumurekura 2021 arangije igihano yahawe, nyuma aza kongera arafungwa mu buryo we yita akarengane , byatumye yiyemeza kurega SP Uwayezu Augustin uyobora Gereza ya Nyarugenge.
Bitunguranye,umucamanza ategetse ko urubanza SP Uwayezu uyobora Gereza ya Nyarugenge yagombaga gusobanura uko afunze umunyemari ’Majyambere’ yararangije ibihano rusubikwa rukimurirwa tariki ya 14 Mata 2021.
Ni kumpamvu z’uko uyu SP Uwayezu uyobora Gereza ya Nyarugenge atitabye urukiko. Amategeko avuga ko mu gihe uregwa yanze kwitaba urukiko inshuro eshatu gusa, byanzurwako urubanza ruburanishwa uregwa adahari.
Joseph Iradukunda
Kurikirana ibiganiro byo ku Umuryango TV Rwanda
Ambasaderi Murashi Isaïe yahagariye u Rwanda muri Uganda kuva 1995 kugeza 2000! Intambara za Kisangani zabaye ari i Kampala! Yabaye Depite ubwo Pasiteri Bizimungu yeguraga! PL yaje gucikamo ibice hajemo abo muri MDR yari yasheshwe bahabwa imyanya myiza biteza amacakubiri mu ishyaka yasize atakaje umwanya we mu Nteko! Hagati ho, mbere yaho mu 1994 Amb Murashi yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi hamana umuryango we wose urahashirira! Ubu ni umwanditsi w’ibitabo! Tubane mu kiganiro Ibyakozwe n’Intumwa umenye amateka y’iyi nararibonye muri Politiki y’u Rwanda!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *