Kigali yaje ku mwanya wa 2 mu mijyi ikurura abantu muri Afurika
Yanditswe: Sunday 01, Dec 2024

Ku wa 28 Ugushyingo, Kigali yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu mijyi yoroshye kubamo no gushoramo imari muri Afurika ku rutonde rwa Africa Report, urubuga rw’itangazamakuru rwo muri Afurika, na Jeune Afrique, ikinyamakuru gisohoka buri cyumweru cy’amakuru y’Igifaransa .
Ni urutonde rwa mbere rw’imijyi 30 ya Afurika ikurura abantu cyane, rusuzuma ibintu nk’igenamigambi ry’imijyi, ibikorwa remezo, imibereho myiza, hamwe n’ubucuruzi.
Uru rutonde rushingiye ku bushakashatsi bwimbitse bw’abasomyi n’amakuru y’ishoramari rituruka hanze kugira ngo hasuzumwe igenamigambi ry’imijyi, ibikorwa remezo, n’ubucuruzi.
Kigali yashimiwe isuku, umutekano, no guhanga udushya.
Cape Town yabonye umwanya wa mbere kubera ibyiza nyaburanga, ubukungu bukomeye, ndetse n’ibikorwa ndangamuco, naho Johannesburg yegukana umwanya wa gatatu, Casablanca, Rabat, na Nairobi bipfundikira imyanya itanu ya mbere. Urutonde rugaragaza imijyi yoroshye kubamo ndetse n’ubushobozi bw’ubukungu.
Muri Nyakanga, Kigali yari yashyizwe ku mwanya wa gatatu mu mijyi ya Afurika ikunzwe cyane ku bakora ingendo mu bushakashatsi bwakozwe bwa World’s Best Awards survey n’ikinyamakuru cy’ingendo Travel + Leisure.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *