Kigali yaje ku mwanya wa kabiri mu kwakira inama nyinshi muri Afurika
Yanditswe: Thursday 29, May 2025

Umujyi wa Kigali wongeye kuza ku mwanya wa kabiri mu kwakira inama n’ibindi bikorwa byinshi muri Afurika mu 2024.
Uwo mwanya Umujyi wa Kigali wongeye kuwugira ku rutonde ngarukamwa rukorwa n’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku itegurwa ry’Inama, ICCA.
Urwo rutonde rwashingiye ku nama n’ibindi bikorwa Kigali yakiriye mu 2024, aho yaje ku mwanya wa kabiri ibanjirijwe n’Umujyi wa Cape Town wo muri Afurika y’Epfo.
Nyuma yo gusohoka k’urwo rutonde, Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB) cyagaragaje ko cyishimiye iyo ntambwe idasubira inyuma u Rwanda rukomeje gutera.
RCB yagaragaje ko mu Rwanda ibikorwaremezo byakira inama n’ibikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi bimaze kugwira. Birimo Kigali Convention Centre, BK Arena, Stade Amahoro na Intare Conference Arena.
Yagaragaje kandi ko n’amahoteli y’amazina akomeye ku rwego mpuzamahanga mu Rwanda amaze kuba menshi, arimo Radisson Blu, Four Points by Sheraton, Kigali Marriott Hotel, One&Only na Singita.
Umuyobozi Mukuru wa RCB, Karemera Janet yavuze ko ari intambwe ikomeye kuba u Rwanda rukomeje kugirirwa icyizere mu kwakira inama n’ibindi bikorwa kandi ko bibaha inshingano zo gukora cyane.
Yagize ati “Twishimiye kuba u Rwanda na Kigali bikomeje kwigaragaza ku ruhando nyafurika mu hantu heza ho kwakira inama n’ibindi bikorwa.”
“Uyu ni umusaruro w’ubufatanye bw’abakora mu rwego rwo kwakira abantu bose ndetse n’icyizere inzego mpuzamahanga zikomeje kugirira u Rwanda nk’ahantu heza ho kwakira inama n’ibindi bikorwa. Iyi imyanya ibiri twabonye iduha imbaraga zo gukora cyane mu kwakira ibikorwa byo ku rwego rw’Isi.”
RCB igaragaza ko mu 2024 mu Rwanda hakiriwe abantu barenga 52000 baje mu nama n’ibindi bikorwa byinjirije Igihugu agera kuri miliyoni 84,8$.
Kuva mu 2019 raporo ngarukamwaka ya ICCA yagiye ishyira Umujyi wa Kigali ku mwanya wa kabiri nk’ahantu habereye inama nyinshi n’ibindi bikorwa muri Afurika.
Mu birori bikomeye u Rwanda ruheruka kwakira harimo n’ibyo gutanga ibihembo ku bakinnyi b’amasiganwa y’imodoka
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *