skol

Kiliziya Gatolika na Angilikani byanze kwitabira ibiganiro bishya by’amahoro byasabwe na Tshisekedi

Yanditswe: Thursday 15, Jan 2026

featured-image

Kiliziya Gatolika na Angilikani byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byamenyesheje Leta ya RDC ko bidateze kwitabira ibiganiro by’amahoro bishya byifuzwa na Perezida Félix Tshisekedi mu gihe bitakwemererwa kubiyobora.

Kuva mu ntangiriro za 2025, abahagarariye aya madini bakoze ingendo mu bice bitandukanye bya RDC, mu bihugu byinshi bya Afurika no muri Qatar, baganira n’abantu batandukanye ku cyafasha Abanye-Congo kubona amahoro arambye.

Izi ngendo zari muri gahunda yo gutegura ibiganiro by’amahoro bishya byari kuyoborwa n’aya madini, bigahuriza Abanye-Congo bo mu byiciro bitandukanye i Kinshasa, barimo n’abarwanya ubutegetsi bwa RDC nk’ihuriro AFC/M23.

Abashumba bakuru b’aya madini bagaragaje ko kugira ngo ibibazo byugarije RDC kuva yabona ubwigenge bikemuke, bisaba ko haba ibiganiro by’amahoro bidaheza Umunye-Congo n’umwe, ariko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwarabirengagije.

Kuva mu Ukuboza 2025, Tshisekedi yakoreye ingendo eshatu muri Angola, asaba Perezida João Lourenço kumufasha gutegura ibiganiro by’amahoro bishya, bizahuza Abanye-Congo bo mu byiciro byose barimo n’abahagarariye AFC/M23.

Tshisekedi yagaragarije Lourenço ko yifuza ko abo muri Kiliziya Gatolika na Angilikani babyitabira nk’abandi, aho kubiyobora. Byumvikanaga ko yamaze gutera utwatsi gahunda aya madini amaze umwaka ategura.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, aherutse gushimangira ko ibiganiro by’Abanye-Congo bigomba kubera i Kinshasa, kandi ko kubera ko Kiliziya Gatolika na Angilikani bitamaganye ibikorwa bya AFC/M23 mu burasirazuba bw’igihugu, gahunda byateguye idakwiye guhabwa agaciro.

Tariki ya 14 Mutarama 2026, Perezida Lourenço yakiriye abashumba bakuru bo muri Kiliziya Gatolika na Angilikani bo muri RDC. Ibiro bye byatangaje ko baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.

Ibyamenyekanye mu kiganiro cyahuje Perezida Lourenço n’aba bashumba ni uko bamubwiye ko batazitabira ibiganiro bishya bya Kinshasa mu gihe Kiliziya Gatolika na Angilikani bitabiyobora.

Ibyifuzo bihabanye by’ubutegetsi bwa Tshisekedi n’aya madini bigaragaza ko guhuriza Abanye-Congo mu biganiro bishya bya Kinshasa bikigoye, kandi ko biramutse binabaye bitagira ikintu kinini bihindura ku bibazo bya RDC kuko uruhande rw’ingenzi rwaba rutabirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa