skol
fortebet

Kiliziya Gatorika yavuze ku guhagarika amasengesho yo kwa Yezu Nyirimpuhwe

Yanditswe: Tuesday 20, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko kuba leta yarafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’amasengesho abera ahazwi nko ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango, byamutunguye ariko ko icyemezo cyafashwe mu bushishozi.

Sponsored Ad

Kuwa nibwo 17 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko ibikorwa byo gusenga kwa Yezu Nyirimpuhwe bibaye bihagaritswe by’agateganyo.

Uru rwego rwabwiye Musenyeri wa diyosezi ya Kabgayi, Dr Balthazar Ntivuguruzwa, ko ahabera amasengesho kwa Yezu Nyirimpuhwe hatujuje ibisabwa ku bijyanye n’umutekano n’ituze.

Ni nyuma y’isuzuma ryakorewe ku bitabiriye amasengesho yo ku wa 27 Mata 2025, aho ubwinshi bw’abari bateraniye kuri iyo Ngoro bwateje umuvundo, bamwe baranakomereka.

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, mu kiganiro na Pacis Tv, yavuze ko amakuru y’ifungwa ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe yayamenye yamutunguye kuko yayamenye avuye mu ndege, mu gikorwa cyo gutora Papa mushya i Vatican.

Yongeraho kuba barafashe icyo cyemezo cyigamije kurengera umutekano w’ abantu.

Ati “ Nabibonye mfunguye telefoni mvuye mu ndege,ntabwo ndamenya ibyo ari byo.nkeneye kumva ababikurikiranye, nkeneye kumva icyabaye.Bavuga ko habaye impanuka, bikenewe ko habanza kureba umutekano w’abahateranira.

Akomeza agira ati “ Umutekano ni ngombwa mu gusenga. Gusenga ntabwo ari cyo kibazo ahubwo ikibazo ni umutekano w’abantu.”

Antoine Cardinal Kambanda, avuga ku kuba hari abakirisitu bamwe basengera ahantu hadakwiye kenshi biterwa n’ubujiji.

Ati “Ibintu byo gusenga bisaba no kujijura abantu kuko harimo n’ubuyobe. Gusenga ni byiza ariko kandi hari aho ubona hazamo gukoresha nabi amasengesho. “

Akomeza ati “Ibibazo bijya kuvuka hari abajyaga mu buvumo. Ntabwo rero twakwirengagiza ibyagiye biba, dukeneye kujijukirwa no gusenga by’ukuri.

Hajemo ibintu bimeze nk’ubutekamutwe n’iterabwoba, ibyo rero umuntu akaneye gufatanya tugakosora. Iyo hajemo kubikoresha nabi , tuba dukeneye gucayura impamfu n’ingano.”

Antoine Cardinal Kambanda,avuga ko nubwo icyemezo cyo gufunga ahasengerwa kiba kibabaje ariko hari ubwo biba ari ngombwa ku bw’umutekano w’abasenga.

Ati “Birababaje iyo hajemo ikintu nk’icyo twese bikatubabaza,( gufunga ahasengerwa). Ariko umuntu ahaguye byaba bibaje kurushaho. “

Kwa Yezu Nyirimpuhwe hasurwa cyane n’abemera barenga ibihumbi 80 buri kwezi, hafatwa nk’ahantu hera hakirirwa indwara zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa