Kiliziya yitabaje abapadiri b’uburanga mu kugeza ubutumwa ku rubyiruko
Yanditswe: Monday 28, Jul 2025
Kiliziya Gatolika ku Isi yatumiye i Roma bamwe mu bapadiri basanzwe bakundwa n’abantu ku mbuga nkoranyambaga, kubera uburanga n’imiterere y’imibiri yabo, kugira ngo bafashe urubyiruko kumva neza inyigisho zayo.
Aba bapadiri ku mbuga nkoranyambaga bahawe izina rya ‘Hot priests’ cyangwa se abapadiri b’uburanga. Iri zina rikoreshwa bashaka kuvuga abapadiri beza ku isura cyangwa abafite imibereho yihariye kandi bakaba bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Barimo Giuseppe Fusari w’imyaka 58, ukundwa n’abagore n’urubyiruko kubera ko hejuru yo kwigisha ijambo ry’Imana yihebeye siporo irimo no guterura ibyuma, ndetse afite na tatouage ku mubiri. Kuri Instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 60.
Hari kandi Cosimo Schena w’imyaka 46 ukundwa na benshi kubera uburanga bwe n’ubuzima abayeho, aho akunze kwifotoza ari kumwe n’imbwa ze. Ku mbuga nkoranyambaga akurikirwa n’abarenga ibihumbi 450.
Undi watumiwe ni Padiri Ambrogio Mazza w’imyaka 34. We akundwa kubera ubuhanga afite mu gucuranga gitari n’imyambarire ye. Kuri TikTok na Instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 460.
Aba bapadiri bahamagawe i Roma kugira ngo bafashe mu kugeza inyigisho za Kiliziya ku rubyiruko mu nama ku iyogezabutumwa itangira kuri uyu wa Mbere. Ni inama izahuza abarenga 1000.
Biteganyijwe ko aba bapadiri bazajya bifashishwa mu kugeza ubutumwa bwiza ku rubyiruko cyane cyane urwo ku mbuga nkoranyambaga.
Padiri Cosimo Schena nawe ni umwe mu bakunzwe cyane n’abakiri bato
Padiri Giuseppe Fusari atura Igitambo cya ukarisitiya
Giuseppe Fusari ni umwe mu bihaye Imana bakunzwe cyane n’urubyiruko
Padiri Giuseppe Fusari w’imyaka 58, afite imibereho itandukanye cyane n’iya bagenzi be bihaye Imana

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *