skol

Kim Jong Un yongeye gutorerwa kuyobora ishyaka riri ku butegetsi muri Koreya ya Ruguru

Yanditswe: Monday 23, Feb 2026

featured-image

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka ry’abakozi muri iki gihugu ari na ryo abarizwamo.

Kim Jong Un yatowe ku Cyumweru tariki 22 Gashyantare 2026, binyuze mu nteko rusange y’iri shyaka.

Mu ijambo yavuze ubwo yatangizaga iyi nama y’ishyaka, Perezida Kim Jong Un yashimangiye ko azaharanira kuzamura imibereho y’abaturage.

Ati “Uyu munsi ishyaka ryacu rihanganye n’ikibazo gikomeye cyo kubaka ubukungu no kuzamura imibereho y’abaturage vuba bishoboka.”

Kim Jong Un yatangiye kuyobora Koreya ya Ruguru mu Ukuboza mu 2011, nyuma y’urupfu rwa se, Kim Jong-il. Bivugwa ko uyu mugabo azasimburwa ku butegetsi n’umukobwa we, Kim Ju Ae.

Kim Jong Un yongeye gutorerwa kuyobora ishyaka riri ku butegetsi muri Koreya ya Ruguru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa