Kim Yong Nam wabaye Perezida w’icyubahiro wa Koreya ya Ruguru yapfuye
Yanditswe: Tuesday 04, Nov 2025
Kim Yong Nam wabaye Perezida w’icyubahiro wa Koreya ya Ruguru imyaka irenga 21 yapfuye afite imyaka 97.
Yapfuye ku wa Mbere ku itariki 3 Ugushyingo 2025 azize kunanirwa gukora kw’ibice bitandukanye by’umubiri we.
Yayoboye Koreya ya Ruguru kuva mu 1998 kugeza mu 2019 ubwo yasimburwaga na Choe Ryong Hae.
Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yasuye ahari umurambo Kim Yong Nam mu rwego rwo kuwuha icyubahiro no kugaragaza ko yifatanyije n’umuryango we mu kababaro.
Leta ya Koreya ya Ruguru yavuze ko Kim Yong Nam yabaye umunyapolitiki w’indahemuka kandi w’umuhanga, wagize uruhare rukomeye muri dipolomasi y’icyo gihugu.
Imihango yo kumushyingura iteganyijwe ku wa 6 Ugushyingo 2025. Yari umuyoboke w’ishyaka riri ku butegetsi muri icyo gihugu rya Workers’ Party of Korea.
Kimwe mu bikorwa bya dipolomasi Koreya ya Ruguru imwibukiraho ni icyabaye mu 2018 ubwo yerekezaga muri Koreya y’Epfo isanzwe idacana uwaka n’igihugu cye mu birori byo gutangiza imikino Olempike yabereyeyo.
Kujya muri icyo gihugu byari bigamije kunga umubano hagati yabyo byombi na Amerika ariko nta kintu kinini cyagezweho kuko nta biganiro byabaye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *