Abantu umunani barimo abagore batatu bo mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara,Akarere ka Nyarugenge bafashwe n’inzego z’umutekano bakekwaho kwiba umugabo w’umuzungu telefone.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2026.
Amakuru avuga ko, avuga ko uwo muzungu usanzwe atuye mu Karere ka Kicukiro, yibwe telefone ye maze itangiye gushakishwa inzego zibishinzwe zikabona ko iherereye mu rugo rwo mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara.
Inzego z’umutekano zirimo abanyerondo ndetse na Polisi zikimara kubona iko iyo telefone iherereye muri ako gace, zahise zajya kuyishakisha ndetse zita muri yombi abantu 8 bari batuye mu rugo bikekwa ko barimo uwayibye.
Kabanda Emmanuel yagize ati “ Uriya muzungu yibwe telephone noneho polisi mu kuyishakisha ikajya ibona ko iri muri ruriya rugo nibwo yahise afata bariya bantu bose.”
Ubwo twateguraga iyi nkuru, aba bantu umunani bose bari mu maboko ya Polisi ikorera ku Murenge wa Kimisagara.
elefone iri gushakishwa ikagaragaza ko iri mu rugo ruri inyuma y’aba bamotari

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *