Umugore Hagumimana Budesiyana bakunze kwita Mama Mugisha yanyereye akubita umutwe hasi ubwo yari agiye gusengera mu ishyamba rya Mont Kigali riherereye mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge ahita apfa.
Uyu mugore w’abana batatu yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 7 Gicurasi 2026.
Abatangabuhamya yavuze ko nyakwigendera yari yagiye gusengera muri Mont Kigali Kimisagara maze aranyerera akubita umutwe hasi ahita apfa.
Umwe yagize ati " Yari yagiye gusengera muri Mont Kigali aranyerera arabiranduka agwa epfo arapfa."
Yakomeje avuga ko uyu mubyeyi yari atuye mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara.
Nyakwigendera akimara gupfa umuryango we wahise umwijyanira mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyarugenge.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *