Kinshasa: Abadepite 12 bashaka kweguza Vital Kamerhe bafunzwe
Yanditswe: Saturday 06, Sep 2025
Inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zataye muri yombi abadepite 12 bari mu bategura igikorwa cyo kweguza Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe.
Aya makuru yemejwe na mugenzi wabo, Olivier Kabeya Sombamanya, agaragaza ko gufungwa kwabo ari ukugaba igitero ku burenganzira shingiro no ku mikorere y’inzego z’igihugu.
Yagize ati “Twamaganye ifungwa ry’abadepite 12 bo ku rwego rw’igihugu, dutekereza ko ridafite ishingiro. Iri fungwa dutekereza ko rishingiye ku myumvire mibi ni igitero ku birenganzira shingiro n’imikorere y’inzego zacu. Dusabye bafungurwa nta mananiza kandi bwangu.”
Depite Crispin Mbidule uba mu ihuriro ’Union Sacree’ rishyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, yasobanuye ko aba badepite batawe muri yombi ubwo bari muri Hôtel Everest i Kinshasa bakusanya imikono yo kweguza Kamerhe, ariko ko hari abagerageje kwirwanaho, baracika.
Ati “Nubwo bamwe muri twe bafashwe, hari abarwanye bashobora gucika. Turashimangira dukomeje ko dukomeza gukusanya imikono y’itora rigamije kweguza Vital Kamerhe.”
Abadepite bashinja Kamerhe imikorere mibi irimo guhagarika imirimo y’Inteko irimo gukurikirana imikorere y’inzego z’igihugu. Tariki ya 4 Nzeri Depite Mbidule yatangaje ko amaze gukusanya imikono 131.
Muri Sena na ho hatangiye gahunda yo gukusanya imikono y’abasenateri bashaka kweguza Perezida wabo, Michel Sama Lukonde, bamushinja kutuzuza inshingano neza.
Senateri Afani Idrissa Mangala yatangaje ko yamaze gukusanya imikono 70 y’Abasenateri bashyigikiye ko Lukonde yegura, kandi ko azayigeza muri Sena tariki ya 15 Nzeri.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *