skol
fortebet

Kinshasa: Abadepite bashaka kweguza Minisitiri w’Umutekano

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 14, Apr 2026

Kinshasa: Abadepite bashaka kweguza Minisitiri w'Umutekano

Sponsored Ad

skol

Abadepite bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashaka kweguza Minisitiri w’Umutekano, Jacquemain Shabani Lukoo, kubera kunanirwa kurinda umutekano w’abaturage n’imitungo yabo.

Gahunda yo kweguza Minisitiri Shabani yatangijwe n’umudepite uhagarariye Kisangani mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC akaba n’umunyamuryango w’ihuriro Union Sacrée riri ku butegetsi, Laddy Yangotikala.

Depite Yangotikala yamenyesheje bagenzi be ko umutekano ukomeje kuzamba mu gihugu bitewe ahanini n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biri kubera i Kinshasa no mu yindi mijyi ikomeye mu gihugu.

Yagize ati "Waba utuye i Kinshasa cyangwa ahandi, ubujura bwitwaje intwaro bukorwa ku manywa y’ihangu. Mwamenyera niba hari iperereza riri gukorwa? Mwamenya niba hari icyakozwe kirebana no guhamya ibyaha abatawe muri yombi? Umunsi ku wundi, Abanye-Congo nta mutekano bafite. Ese twakomeza guceceka kubera ko turi muri Union Sacrée? Oya."

Uyu mudepite yatangaje ko Minisitiri Shabani atagifitiwe icyizere, amusaba kwegura mu gihe kitarenze amasaha 48 guhera tariki ya 13 Mata 2026, agashyikiriza Perezida Félix Tshisekedi ubwegure.

Biteganyijwe ko abadepite bazajya impaka kuri gahunda ya Depite Yangotikala yo kweguza Minisitiri Shabani, banzure niba agomba kwegura cyangwa kuguma mu nshingano.

Depite Yangotikala akomeje ubukangurambaga muri bagenzi be kugira ngo bashyigikire gahunda ye. Yemeje ko amaze kubona imikono y’abarenga 50 bamushyigikiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa