Kinshasa: Abaharanira uburenganzira bwa muntu bamaganye urubanza rwa Kabila
Yanditswe: Thursday 02, Oct 2025
Umuryango CCDH w’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wamaganye urubanza rwa Joseph Kabila, ugaragaza ko rwifashishijwe nk’uburyo bwo kwihorera.
Tariki ya 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya RDC rwahamije Kabila ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu, kugambanira igihugu no kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, rumukatira igihano cy’urupfu.
Uru rukiko kandi rwanategetse ko Kabila yishyura indishyi za miliyari 33 z’Amadolari z’ibyangijwe n’ihuriro AFC/M23 kuko ngo ni we muyobozi waryo.
Umuyobozi wa CCDH, Eloi Lubilansam, yatangaje ko urubanza rwa Kabila rwaranzwe no kubogama, kudaha uregwa uburenganzira bwo kwiregura kandi ko rugaragaramo kwihorera.
Yagize ati “Ubutabera ntibukwiye kuba igikoresho cya politiki cyangwa igikoresho cyo kwihorera.”
Umunyamabanga Uhoraho wungirije w’ishyaka PPRD rya Kabila, Ferdinand Kambere, yatangaje ko uru rubanza rwari rugamije gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, kandi ko rusebya igihugu.
Ati “Uru rubanza nta kindi rugamije kitari ugucecekesha umugabo waharaniye ubwiyunge, amahoro na demokakarasi mu gihugu. Rushingiye ku mpamvu za politiki, ku guhamya ibyaha by’amaherere, kandi rugamije gucecekesha ijwi ritavuga rumwe n’ubutegetsi.”
Joseph Kabila yayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019 ubwo yasimburwaga na Perezida Félix Tshisekedi. Tariki ya 2 Nzeri, yatangaje ko ibyo yari akomeje gushinjwa muri uru rubanza byose bishingiye ku kinyoma.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *