Kinshasa: Abaminisitiri bavuga ibyo batatumwe na Guverinoma baburiwe
Yanditswe: Saturday 10, Jan 2026
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yaburiye abaminisitiri bavuga ibyo batatumwe na Guverinoma bishobora gushyira dipolomasi n’umutekano by’igihugu mu kaga.
Ubu butumwa bwanyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, bwatangiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye ku wa 9 Mutarama 2026.
Suminwa yasobanuriye abaminisitiri ko ubutumwa burebana n’igihugu budakwiye gutungurana cyangwa se ngo butangwe mu buryo butatekerejweho kabiri, cyane cyane iyo buvuga ku ngingo zikomeye zirimo igisirikare, umutekano, imibanire y’abaturage na dipolomasi.
Abaminisitiri bo muri RDC bamenyeshejwe ko ibivugwa byose ku ngingo zikomeye zirebana n’igihugu bishingira ku mabwiriza ya Perezida Tshisekedi, kandi ko Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru ari yo ibigenzura.
Basabwe kubahiriza iri bwiriza mu buryo bukomeye mu “kwirinda gushyira dipolomasi n’umutekano mu kaga”, bamenyeshwa ko uzarirengaho atazihanganirwa.
Perezida Tshisekedi yatanze uyu muburo nyuma y’aho Guverinoma ya RDC yandagajwe bikomeye n’abayobozi biganjemo abaminisitiri kuva mu mpera z’Ukuboza 2025.
Tariki ya 5 Mutarama 2026, Minisitiri w’Ubuhinzi, Muhindo Nzangi, yatangaje ko igisirikare cya RDC cyavuye mu mujyi wa Uvira kubera ubutumwa bwatangarijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X kandi abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 batari bakawugezemo.
Minisitiri Muhindo kandi yatangaje ko iyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zidasaba abarwanyi ba AFC/M23 kuva muri uyu mujyi, baba barafashe n’umujyi wa Kalemie mu ntara ya Tanganyika kuko nta mbaraga nyinshi zari zihari zo kubasubiza inyuma.
Nyuma y’iminsi ibiri, Minisitiri ushinzwe ingengo y’imari, Adolphe Muzito, yatangaje ko nubwo Joseph Kabila yakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwo muri RDC nyuma yo guhamywa ibyaha birimo ubugambanyi, we atamufata nk’umwanzi w’igihugu.
Kabila yayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019. Ubutegetsi bwa Tshisekedi buhamya ko ari we muyobozi wa AFC/M23, bukamufata nk’umwanzi ukomeye uhungabanya umutekano w’Igihugu, unafite umugambi wo kugirira nabi Umukuru w’Igihugu.
Si abaminisitiri gusa kuko n’uwari Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge yandagaje bikomeye Leta ubwo yatangazaga ko gushaka Umunye-Congo w’Umututsikazi bisaba kwitonda kuko ngo ntibabyarana n’abo badahuje ubwoko.
Amagambo ya Gen Maj Ekenge yatumye ahagarikwa ku mwanya w’Umuvugizi w’ingabo, kuko yashimangiraga ko Leta ya RDC ishyigikiye imvugo zibiba urwango zibasira Abatutsi, nubwo yo yabihakanaga ku mugaragaro.
Abaminisitiri baburiwe ko nibongera kuvuga ku ngingo zikomeye batatumwe na Guverinoma batazihanganirwa
Bamwe mu baminisitiri bo muri RDC bamaze iminsi basebya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *