skol

Kinshasa: Depite Okitundu yemeza ko FDLR yafashe bunyago RDC yose

Yanditswe: Friday 05, Dec 2025

featured-image

Depite Léonard She Okitundu wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2016 kugeza mu 2019, yatangaje ko ubuyobozi bw’iki gihugu bugomba kwigobotora umutwe w’iterabwoba wa FDLR kuko wagifashe bunyago cyose kugira ngo ijye icyifashisha mu ntambara.

Okitundu usanzwe ari Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko, yibukije Leta ya RDC ko muri Gashyantare 2025, akanama k’Umuryango w’Abibumbye kasabye ko ubufasha umutwe wa FDLR uhabwa buhagarara, ukanasenywa.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa RFI, Okitundu yabajijwe impamvu Leta ya RDC igiye kumara umwaka itubahiriza uyu mwanzuro, asubiza ko ubuyobozi bw’igihugu cyabo butumva ko ari ibintu bugomba gukora.

Ati "Uko mbyumva, RDC igomba gufatira uyu mutwe ingamba zikakaye kubera ko uyu mutwe uri gufata bugwate RDC yose. Ku kibazo cya FDLR, ntekereza ko ibihugu byose bigize aka kanama byatoye ko gusenya iyi mitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa RDC ari ngombwa, si ibyo gukora kubera ko ubishaka.”

Umunyamakuru yibukije Okitundu ko Umuvugizi wa FDLR mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Octavien Mutimura, mu kwezi gushize yavuze ko uyu mutwe udateze kurambika intwaro.

Okitundu yatangaje ko amagambo ya Lt Col Mutimura adakwiye kwihanganirwa kuko ashyira mu bibazo Leta ya RDC imaze imyaka myinshi isabwa kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR no kubacyura mu Rwanda.

Ati "Aya magambo ndumva akomeye cyane. Ntidukwiye kwihanganira ko umuntu uri mu buyobozi bw’uyu mutwe avuga aya magambo. Kubera ko ari gushyira Leta ya RDC mu bibazo bikomeye cyane."

Uyu munyapolitiki yasabye ko mu ngamba zikomeye Leta ya RDC igomba gufata, harimo guca ku butaka bw’iki gihugu abantu bose bari mu mitwe yitwaje intwaro nka FDLR.

Nk’uwabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, wazengurutse amahanga aganira ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, yabajijwe ni ba hari imbogamizi ubutegetsi bw’igihugu cyabo bwagize zatumye budasenya uyu mutwe, asubiza ko ntazo.

Okitundu yasubije ati “Uko mbyumva, nta mbogamizi zikomeye zabayemo. Ni yo mpamvu mvuga ko Leta ya RDC itagomba kwigaragaza mu buryo n’iyo bwaba buto bwatuma ikekwaho gukorana na FDLR.”

Ku wa 4 Ukuboza 2025, Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bashyize umukono ku masezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu y’u Rwanda na RDC, mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu ngingo z’ingenzi zigize aya amasezerano harimo gusenya FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi no kwifatanya mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu birimo ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa