skol

Kinshasa: Gahunda yo gusoma umwanzuro w’urubanza rwa Mutamba yasubitswe

Yanditswe: Wednesday 27, Aug 2025

featured-image

Urukiko rusesa imanza rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwasubitse gahunda yo gusoma umwanzuro w’urubanza rwa Constant Mutamba wabaye Minisitiri w’Ubutabera, ushinjwa kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 27 Kanama 2025, ubwo uru rukiko rwari rumaze kugeramo abantu benshi. Mutamba na we yari mu nzira yerekezayo, aherekejwe n’abamushyigikiye biganjemo urubyiruko ruhamya ko urubanza rwe rushingiye ku nyungu za politiki.

Ubwo abashyigikiye Mutamba biganjemo abamotari n’abo batwaye bari bageze mu gace ka Luano muri Komini ya Kintambo bagana ku rukiko, abapolisi bagerageje kubatatanya kuko basaga n’abigaragambya, na bo babatera amabuye.

Umwe mu babonye ibyabereye muri Luano yabwiye itangazamakuru ati "Byatangiye ubwo abashinzwe kugarura ituze batatanyaga abashyigikiye Mutamba bari bamuherekeje agana ku rukiko rusesa imanza, aho umwanzuro w’uru rubanza wari witezwe. Mu gusubiza, babateye amabuye, biteza imvururu."

Abanyamategeko ba Mutamba na bo bari bamaze kugera mu rukiko. Umwe muri bo yatangaje ko isubikwa ryo gusoma umwanzuro w’uru rubanza ridakwiye kwifashishwa mu gufata icyemezo cyatuma murir politiki y’igihugu havuka umwuka mubi.

Ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’urukiko rusesa imanza na bwo bwatangaje ko butegereje butuje umwanzuro w’abacamanza ku rubanza rwa Mutamba, uko watinda kose.

Byagaragaye ko n’abashinzwe umutekano bari biteguye kuko mu rwego rwo gukumira imvururu zashobora kuvuka, kuri uru rukiko hari hoherejwe abapolisi benshi kurusha aboherejwe mu gihe cy’urubanza, bari bafite ibikoresho birimo imyuka iryana mu maso.

Urukiko rwasobanuye ko isomwa ry’uru rubanza ryasubitsweho iminsi itanu, ariko ntirwasobanuye impamvu yatumye rufata iki cyemezo.

Tariki ya 13 Kanama, Ubushinjacyaha buhagarariwe na Sylvain Kaluila bwasabye urukiko gukatira Mutamba igihano cyo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro mu gihe cy’imyaka 10, gusubiza Leta amafaranga yanyereje no kumara imyaka 10 atajya mu mirimo ya Leta cyangwa ngo atore.

Nyuma yaho, Ubushinjacyaha bwamenyesheje Polisi ko hari abantu bashyigikiye Mutamba bakomeje gutera ubwoba abakozi babwo bifashishije imbuga nkoranyambaga, busaba Polisi kubafata kugira ngo bakurikiranyweho ibyaha birimo gutuka urwego rw’igihugu.

Hashingiwe kuri ubu busabe, Umuyobozi wungirije wa Polisi ya RDC ushinzwe ishami rikurikirana abanyabyaha na Komiseri w’uru rwego mu ntara ya Kinshasa, bategetse ko abantu bamaze iminsi batera ubwoba abashinjacyaha bashakishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa