skol

Kinshasa: Gen Philémon Yav yahakanye gukorana n’u Rwanda, avuga ku bufatanye na FDLR

Yanditswe: Thursday 22, Jan 2026

featured-image

Mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa, Lt Gen Philémon Yav Irung wayoboye intara ya gatatu y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahakanye gukorana n’u Rwanda, asobanura ko yakiriye ubutumwa bw’umuntu umushinja gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Lt Gen Yav yatawe muri yombi muri Nzeri 2022, ubwo abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bamburaga ingabo za RDC ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ubushinjacyaha bwamushinje ko muri ibyo bihe yavuganaga n’abo muri Leta y’u Rwanda.

Ku wa 21 Mutarama 2026, Lt Gen Yav yabwiye urukiko ko atigeze avugana n’abo muri Leta y’u Rwanda, ahamya ko Ubushinjacyaha busabwe kugaragaza ibyo bumushinja kuvugana na bo cyangwa ubutumwa buvuga ko bandikiranye, budashobora kububona.

Uyu musirikare yasobanuye ko icyabayeho ari uko yakiriye ubutumwa bwaturutse kuri nimero atazi nyirayo, bushinja ingabo za RDC gukorana n’umutwe wa FDLR kugira ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Lt Gen Yav yavuze ko uwahoze ari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru n’ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri iyi ntara, Gen Maj Peter Cirimwami, na we yohererejwe ubu butumwa mu gihe bari mu nama.

Ati "Nabonye ubutumwa bwanditse budushinja gukorana na FDLR kugira ngo duhungabanye u Rwanda. Turangije inama, na Peter Cirimwami yaje afite ubwo butumwa…Ndi gushinjwa gukoresha FDLR mu bikorwa bya gisirikare. Nabwiye Cirimwami ko ubwo twari mu nama, nakiriye ubutumwa muri telefone bw’umuntu ntazi."

Uyu musirikare yatangiye kuburana tariki ya 19 Ukuboza 2025. Yasabye ko yaburanishwa adafunzwe ariko urukiko rwarabyanze, rusobanura ko ibyaha ashinjwa bigikorwaho iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa