skol

Kinshasa: Inteko yemeje amasezerano ya RDC n’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 28, Apr 2026

featured-image

Umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wemeje amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu iki gihugu cyagiranye n’u Rwanda tariki ya 4 Ukuboza 2025.

Itora ryayobowe na Visi Perezida wa mbere w’umutwe w’abadepite, Jean-Claude Tshilumbayi, ku wa 27 Mata 2026. Abadepite 371 muri 372 baryitabiriye ni bo bashyigikiye aya masezerano.

Nyuma y’iri tora, Perezida w’umutwe w’abadepite, Aimé Boji Sangara, yasabye Leta ya RDC gushyiraho uburyo bufatika bwatuma abari mu mitwe yitwaje intwaro bujuje ibisabwa bajya mu nzego z’umutekano kugira ngo amahoro arambye aboneke mu gihugu cyabo.

Abadepite bo muri RDC kandi bagaragaje ko Leta yabo ikwiye gushyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukuboza 2025, cyane cyane arebana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Amasezerano u Rwanda na RDC byagiranye agizwe n’ibice bibiri: icy’umutekano kirimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi n’icy’ubufatanye bw’akarere mu iterambere ry’ubukungu kandi Amerika ikabugiramo uruhare.

Ubufatanye ibihugu byumvikanye ko bizagirana burimo ubwo mu gutunganya no gucuruza amabuye y’agaciro, kubaka ibikorwaremezo birimo urugomero rw’amashanyarazi n’ibyambu, ubucuruzi bwambukiranya umupaka no kubungabunga umutekano wa pariki z’ibihugu.

Abadepite bo muri RDC bemeje aya masezerano ku wa 27 Mata

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa