Kinshasa: Kiliziya Gatolika yagaragaje ko kwamagana u Rwanda bidashobora gukemura ibibazo bya RDC
Yanditswe: Tuesday 24, Feb 2026
Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagaragaje ko kwamagana u Rwanda atari cyo bushyize imbere, kuko bwasanze bidashobora gukemura ibibazo byo muri iki gihugu.
Kiliziya Gatolika muri RDC imaze igihe idacana uwaka n’ubutegetsi bw’iki gihugu, buyishinja kutamagana ihuriro AFC/M23 n’u Rwanda kuko ngo rurifasha mu rugamba ririmo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika (CENCO), Musenyeri Donatien Nshole, yatangaje ko abarimo Perezida w’iyi nama, Musenyeri Fulgence Muteba, bavuze u Rwanda kenshi mu bihe byashize, ariko ko nyuma basanze ntacyo bishobora kumarira igihugu cyabo.
Musenyeri Nshole yagize ati "Si ubwa mbere. Musubire inyuma, musuzume inyandiko za CENCO, muzabona ko inshuro nyinshi abashumba, abanyamuryango ba CENCO na Musenyeri Fulgence, bavuze u Rwanda."
Yatangaje ko Kiliziya Gatolika yafashe icyemezo cyo guhagarika gushyira u Rwanda mu matangazo yayo, ihitamo gushyira imbaraga muri gahunda igamije guhuriza Abanye-Congo mu biganiro by’amahoro, nta n’umwe uhejwe, kuko ari byo byakemura ibibazo bafite.
Ati "Ntibivuze ko twacecetse, ahubwo twafashe gahunda itandukanye n’iyo yo guha amahirwe ibiganiro byo ku rwego rw’igihugu."
Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize, Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani byateguye gahunda igamije guhuriza Abanye-Congo mu biganiro by’amahoro. Leta ya RDC yanze gushyigikira iyi gahunda, igaragaza ko abafashe intwaro bagomba guhezwa.
Musenyeri Donatien Nshole yagaragaje ko Kiliziya Gatolika yasanze guhora ishyira u Rwanda mu majwi ntacyo byamara

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *