Kinshasa: Ubushinjacyaha bwariye indimi mu rubanza rwa Lt Gen Yav bushinja gukorana n’u Rwanda
Yanditswe: Wednesday 22, Apr 2026
Ku wa 21 Mata 2026, Ubushinjacyaha bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwandagarijwe mu rubanza rwa Lt Gen Philémon Yav Irung ushinjwa gukorana na Leta y’u Rwanda.
Lt Gen Yav yayoboraga intara ya gatatu y’igisirikare cya RDC. Yatawe muri yombi muri Nzeri 2022 ubwo abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bafataga ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubushinjacyaha buhagarariwe na Lt Gen Lucien-René Likulia bwamushinje kuvugana n’umuntu wo muri Leta y’u Rwanda, kandi ngo hari n’ubutumwa uwo muntu yohereje kuri telefone ye buhamya ko bakoranaga.
Mu batangabuhamya bifashishijwe mu gushinja Lt Gen Yav harimo Lt Gen Constant Ndima wabaye Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru na Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa wahoze ari Umuvugizi w’ingabo za RDC, gusa baranyuranyije.
Lt Gen Ndima yabwiye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruri kuburanisha uru rubanza ko Lt Gen Yav yohererejwe ubutumwa na Gen (Rtd) James Kabarebe wakoze imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, abajijwe niba yarabubonye, asubiza ko ntabwo yabonye.
Ikindi cyatunguye urukiko ni uko ubwo Gen Maj Ekenge na we wakoreye muri Kivu y’Amajyaruguru yahabwaga umwanya, yavuze ko Lt Gen Yav yohererejwe ubutumwa n’umujyanama bwite wa Gen (Rtd) Kabarebe, aho kuba Gen (Rtd) Kabarebe.
Ubushinjacyaha bwabajijwe niba bushobora kwerekana ubwo butumwa muri telefone ya Lt Gen Yav imaze imyaka ine ifatiriwe, busubiza ko bigoye kuko uyu musirikare yashyizeho amajambobanga menshi.
Urukiko rwabajije Ubushinjacyaha niba bushobora kugaragaza umuntu wabonye ubu butumwa muri telefone ya Lt Gen Yav, busubiza ko Gen Maj Peter Cirimwami wabaye Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yabubonye, ariko ko ataboneka kuko yapfuye muri Mutarama 2025.
Ibyo byose bimaze kunanirana, urukiko rwafashe umwanzuro wo kwitabaza abahanga bo mu rwego rushinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga (CNC) kugira ngo rwinjire muri telefone ya Lt Gen Yav, rushakishemo ubu butumwa bivugwa ko bwaturutse ku muntu wo muri Leta y’u Rwanda.
Umunyamategeko wa Lt Gen Yav, Me Charles Ngwapitshi, yabwiye urukiko ko gushyira Gen (Rtd) Kabarebe muri iyi dosiye nta kindi bigamije keretse kuyikabiriza, kubera ko ari umuntu ukomeye mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.
Me Ngwapitshi yagize ati “Nyuma y’ibyavuzwe na Gen Ndima, murumva ko harimo ikibazo kuva mu ntangiriro. Kugira ngo bashinje Gen Yav Irung Philémon birenzeho, byabaye ngombwa ko bakabiriza ikibazo bazanamo izina rya James Kabarebe. Nshaka kumenya impamvu harimo uku kuvuguruzanya kose.”
CNC yari yitezweho gutanga raporo y’ibyavuye mu isuzuma yakoze kuri iyi telefone nyuma yo kongezwa igihe, ariko ku wa 21 Mata yamenyesheje Urukiko Rukuru rwa gisirikare ko itarabona ubwo butumwa, isaba kongezwa ikindi gihe ariko kidafite itariki ntarengwa.
Me Ngwabitshi yashimangiye ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kidafite ishingiro, agaragariza urukiko ko umwanzuro ukwiye gufatwa vuba kugira ngo umukiliya we ave muri gereza, asubire mu muryango we umaze imyaka ine umutegereje.
Umucamanza Lt Gen Joseph Mutombo Katalayi yamenyesheje CNC ko urukiko rudashobora kuyemerera gukomeza iperereza kandi idatanga igihe rizarangirira, bityo ko igomba gusubiza urukiko telefone ya Lt Gen Yav, isuzuma rigahagararira aho.
Umwanzuro wa Lt Gen Mutombo wagaragaje gutsindwa gukomeye k’Ubushinjacyaha, Me Ngwapitshi ashimangira ko n’ubundi uru rubanza ari urucabana kuko ari nk’imva irimo ubusa.
Urukiko rwanzuye ko tariki ya 5 Gicurasi 2026 ari bwo abashinjacyaha n’abunganira Lt Gen Yav bazatanga ibyifuzo byabo n’impamvu yabyo, bizashingirwaho mu guca urubanza.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *