Kinshasa: Ubushinjacyaha bwinyuzemo mu rubanza bushinjamo Gen Yav gukorana n’u Rwanda
Yanditswe: Thursday 29, Jan 2026
Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwandagarijwe mu rubanza bushinjamo Gen Philémon Yav Irung gukorana na Leta y’u Rwanda.
Gen Yav yayoboye intara ya gisirikare ya 3 ihuza Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri, Maniema na Tshopo. Yatawe muri yombi muri Nzeri 2022, mu gihe umutwe wa M23 wari ukomeje kwambura ingabo za RDC ibice byinshi.
Ubushinjacyaha buhagarariwe na Lt Gen Lucien-René Likulia bwabwiye Urukiko Rukuru rwa gisirikare ko Gen Yav yavuganye n’abantu bo muri Leta y’u Rwanda, kandi ngo hari n’ubutumwa umwe muri bo yamwoherereje.
Lt Gen Likulia yabwiye abacamanza ko Lt Gen Yav wari ufite ibiro mu mujyi wa Kisangani, yahuriye na Brig Gen Mwehu Lumbu Evariste muri Serena Hotel i Goma, amubwira ko nta mpamvu afite yo kujya imbere ku urgamba.
Iburanisha ryabaye tariki ya 27 Mutarama 2026 ryari ryihariye. Ubushinjacyaha bwifashishije Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, Lt Gen Constant Ndima na Gen Danny Yangba nk’abatangamakuru bemeza ko Gen Yav yakiriye ubutumwa bwaturutse mu Rwanda.
Urukiko rwabajije Lt Gen Lilukia niba ashobora kwerekana ubutumwa avuga ko Gen Yav yohererejwe n’umuntu wo mu Rwanda, agaragaza ko ntabwo yabona kubera ko atashoboye kwinjira muri telefone y’ushinjwa, kuko ngo byari bigoye cyane.
Umunyamategeko wa Gen Yav, Me Charles Ngwapitshi, yabwiye urukiko ko ubutumwa Lt Gen Likulia avuga butigeze bubaho, kuko iyo buba bwarabayeho, uyu Mushinjacyaha yari kubwerekana. Yagaragaje ko iki kirego kidashingiye ku bimenyetso, ahubwo ko ari impuha gusa.
Lt Gen Ndima wabaye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yavuze ko ubutumwa Gen Yav yohererejwe bwaturutse kuri Gen (Rtd) James Kabarebe, ariko abajijwe niba yarabwiboneye n’amaso ye, yasubije ko atigeze abubona.
Lt Gen Ndima wari mu rukiko nk’umutangamakuru, yavuze ko Gen Maj Peter Cirimwami wabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo ariwe wavuze ko ubwo butumwa Kabarebe yabutanze.
Cirimwami ntakiriho ngo abihamye cyangwa ngo abihakane kuko yapfuye muri Mutarama 2025.
Gen Maj Ekenge na we wabaye Umuvugizi w’Ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru, yahawe umwanya kugira ngo avuge icyo azi kuri ubu butumwa, abusanya imvugo na Lt Gen Ndima, yemeza ko bwaturutse ku mujyanama bwite wa Gen (Rtd) Kabarebe.
Ukunyuranya kw’abatangamakuru kwagaragaje uburyo Ubushinjacyaha buri kugerageza gupfundikanya amakuru kugira ngo Lt Gen Yav akatirwe. Me Ngwapitshi yagaragaje ko kuzana izina rya Gen (Rtd) Kabarebe muri uru rubanza bigamije kugira ngo rugire uburemere kuko yabaye umuntu ukomeye mu ngabo z’u Rwanda.
Me Ngwapitshi yagize ati “Nyuma y’ibyavuzwe na Gen Ndima, murumva ko harimo ikibazo kuba mu ntangiriro. Kugira ngo bashinje Gen Yav Irung Philémon birenzeho, byabaye ngombwa ko bakabiriza ikibazo bazanamo izina rya James Kabarebe. Nshaka kumenya impamvu harimo uku kuvuguruzanya kose.”
Urubanza rwa Gen Yav rwatangiye tariki ya 19 Ukuboza 2025. Tariki ya 21 Mutarama 2026 yabwiye urukiko ko ubutumwa bwonyine yakiriye ari umubwira ko we na bagenzi be bo mu ngabo za RDC bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kandi ko kugeza ubu ataramenya uwabumwoherereje.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *