Kinshasa: Urukiko rwahishuye ko abasirikare n’abapolisi bibye banki
Yanditswe: Wednesday 12, Nov 2025
Urukiko rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 11 Ugushyingo 2025 rwahishuye ko abasirikare n’abapolisi b’iki gihugu baherutse kwijandika mu bujura bwakorewe muri banki i Kinshasa.
Tariki ya 16 Ukwakira 2025, abajura bitwaje intwaro bari bayobowe n’umugore ufite ubwenegihugu bw’u Budage, Honorine Porsche, bateye ishami rya Rawbank riherereye ku masangano y’imihanda ya Victoire.
Icyo gihe abasirikare n’abapolisi baratabaye ariko bagorwa no kwinjira muri iyi banki kuko abajura bari bakiyirimo babanje kurasana na bo umwanya munini.
Ubwo abasirikare n’abapolisi binjiraga muri iyi banki, bafashe Porsche na bagenzi be, bemererwa gukomeza kugenzura aha hantu mu gihe hari hagikorwa ubugenzuzi bw’ibyangiritse.
Bitewe n’uko abasirikare bafashe Porsche bamwambikiye ubusa ku karubanda, bajyanywe mu rukiko, baraburanishwa, umwe muri bo ufite ipeti rya Adjudant akatirwa igifungo cy’imyaka 10 tariki ya 6 Ugushyingo, anacibwa indishyi y’Amadolari 5000.
Abandi basirikare batatu n’umupolisi umwe bakatiwe igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’amezi 12. Mu bakatiwe harimo umwe wafashe amashusho ya Porsche yambaye ubusa, akanayakwirakwiza.
Mu gihe Porsche na bagenzi be bakomeje kuburanishwa ku cyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro, ku wa 11 Ugushyingo urukiko rwagaragaje ko mu bibye banki harimo abasirikare n’abapolisi bari bagiye gutabara.
Aya mashusho yafashwe na ‘CCTV Cameras’ za Rawbank mu masaa yine y’igitondo cya tariki ya 16 Ukwakira agaragaza bamwe mu basirikare n’abapolisi binjiye muri iyi banki, bayora amafaranga.
Icyakoze, kumenya imyirondoro y’abashinzwe umutekano bijanditse muri ubu bujura byagoranye bitewe n’uko amasura yabo atagaragara kuko bari bambaye ‘casques’.
CCTV cameras zagaragaje ko bamwe mu batabaye na bo bibye banki


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *