Kirehe: Hamaze kuboneka miliyoni 300 Frw muri miliyari 12 Frw yo kubaka isoko rya Nyakarambi
Yanditswe: Friday 03, Apr 2026
Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Kirehe, rwagaragaje ko rumaze gukusanya miliyoni 300 Frw muri miliyari 12 Frw zikenewe kugira ngo hubakwe isoko rya kijyambere rya Nyakarambi
Byatangajwe ku wa 2 Mata 2026, ubwo ubuyobozi bwa PSF ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, bwasuraga ibikorwa biri gukorwa n’abikorera mu Karere ka Kirehe mu kurebera hamwe ibibazo bafite ngo bishakirwe umuti.
Muri aka Karere hasuwe ahagiye kubakwa isoko rya kijyambere rya Nyakarambi, isoko Nyambukiranyamupaka rya Rusumo, umupaka wa Rusumo n’ibindi.
Isoko rya Nyakarambi ni rimwe mu masoko agezweho amaze imyaka hafi itatu ateganyijwe kubakwa.
Ni isoko rizaba rigeretse gatatu, rizaba rifite ibyumba 195 byo gucururizamo, hateganyijwe n’ahantu ho gucururiza ku bisima ahazakorera abantu benshi.
Rizaba rifite kandi ahazakorera restaurant, ibiro, amabanki n’izindi serivisi zitandukanye. Biteganyijwe ko iri soko rizubakwa kuri meterokare 5.870.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Kirehe, Ndungutse Jean Bosco, yavuze ko abantu bake ari bo bamaze kugura imigabane bitewe n’uko batari begurirwa ubutaka bazubakaho iri soko kuko ari ubwa Leta.
Yavuze ko bafite icyizere ko nibamara kubwegurirwa bazahita batangira kubaka kuko abikorera biteguye kugura imigabane muri iri soko.
Ati “Tumaze gukusanya amafaranga agera hafi kuri miliyoni 300 Frw kandi dufite abanyamuryango 50, turateganya ko Inama y’Abaminisitiri nimara kutwemerera kuduha ibyangombwa tuzahita dukora ubukangurambaga tubagarure batange amafaranga. Amafaranga ya banki yo tuzafata make cyane ahubwo tuzubakisha ayacu, turabizi ko abantu biteguye kuyatanga kandi abaturage nibagire icyizere.’’
Visi Perezida wa Mbere wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba, Gakuba Francis, yavuze ko abo bireba bagiye kubageraho kugira ngo imirimo yo kubaka iri soko yihutishwe abaturage batangire kurikoreramo.
Maniraho Eric yavuze ko isoko rya Nyakarambi bamaze imyaka myinshi baritegereje bitewe n’uko irihari ririmo ibibanza bike ku buryo hari benshi babuze aho bakorera.
Kabatesi Jacqueline ucururiza hanze we yagize ati “ Hano izuba riratwica, iyo imvura iguye na bwo yangiza ibyo tuba ducuruje, rero rwose ubuyobozi nibushyiremo imbaraga imvugo ibe ari yo ngiro tubone isoko ryiza kuko turarikeneye.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko kuri ubu bari mu cyiciro cya nyuma cyo guhuza abikorera na Minisiteri y’Ibidukikije kugira ngo ubwo butaka bubandikweho buvuye kuri Leta.
Yavuze ko ibi nibirangira hazakorwa ubukangurambaga mu bikorera kugira ngo uyu mushinga utangire gushyirwa mu bikorwa.
Ati “Turiyumvisha ko uyu mwaka utazarangira tudatangiye kubaka kandi twihaye ko icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kitazarenga umwaka umwe n’igice, abaturage bagahita batangira kurikoreramo.’’
Abikorera bo mu Karere ka Kirehe bakoze ingendoshuri mu turere twa Huye, Musanze no mu Mujyi wa Kigali mu kurebera hamwe uko abandi bagiye bishyira hamwe bakubaka amasoko agezweho.
Abayobozi b’Urugaga rw’Abikorera n’ab’Akarere ka Kirehe, biyemeje ko isoko rya Kijyambere rya Nyakarambi rizatangira kubakwa bitarenze 2026

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *