Abasore babiri b’impanga bafite imyaka 21 bo mu Murenge wa Mahama, Akarere ka Kirehe, bari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gukubita abanyerondo bari mu kazi, umwe bikamuviramo urupfu.
Ibi byabaye mu ijoro rishyira tariki ya 29 Mata 2026 mu Mudugudu w’Umubano mu Kagari ka Kamombo mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahama, Bihoyiki Léonard, yabwiye IGIHE ko abo basore basanzwe bafatwa nk’ibihazi muri uyu murenge. Yavuze ko abanyerondo babatesheje bagiye kwiba bakubita umwe muri bo bimuviramo urupfu.
Yagize ati “Bari abanyerondo umunani ubwo bari ku irondo, baza guhura n’abasore bajyaga kwiba batangira kurwanya abo banyerondo noneho bakubita umwe mu banyerondo aza gukomereka cyane, twaje kuhagoboka rero tumujyana kwa muganga agezeyo ahita yitaba Imana.’’
Bihoyiki yavuze ko abo basore babiri bahise batangira gushakishwa ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.
Yavuze ko bahise batoroka ariko ko bazakomeza gushakishwa kugira ngo baryozwe iki cyaha bakekwaho.
Yahumurije abaturage abamenyesha ko ubuyobozi buhari kandi butazigera bujenjekera abo bagizi ba nabi.
Ati " Ubu abahungabanya umutekano twatangiye kubashyikiriza inzego z’umutekano kugira ngo bigishwe indangagaciro, turasaba abaturage rero gutanga amakuru y’aho abo basore bari kugira ngo babiryozwe.’’
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *