skol

Kirehe: Mu ngo akarere kahize ko kazaha amashanyarazi 8% nizo zayabonye

Yanditswe: Sunday 15, Mar 2026

featured-image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwatangaje ko ingo 8.000 zashyizwe mu mihigo nk’izizahabwa amashanyarazi muri uyu mwaka, izigera kuri 659 arizo zimaze kuyahabwa zingana 8%, bukagaragaza ko hakwiriye kongerwa imbaraga mu kwihutisha iki gikorwa.

Byagarutsweho mu mpera z’iki cyumweru ubwo habaga Inteko rusange y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kirehe.

Muri iyi nama hamuritswe uko imihigo y’aka karere iri kwesa. Hagaragajwe ko mu mihigo 126 aka karere kahize kageze kuri 85% kayishyira mu bikorwa.

Mu ngo 8.000 byahizwe ko zizahabwa umuriro w’amashanyarazi kuri ubu ingo 659 zingana 8,2% nizo zimaze kuyahabwa mu gihe izindi ngo 5.379 ziwutegereje ariko zikaba zarashyiriwe ‘cash power’ ku nzu.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko babanje gushinga amapoto no gushyiramo insinga z’amashanyarazi, yizeza ko bafite icyizere ko uyu mwaka uzarangira abaturage benshi babonye amashanyarazi.

Ati “Igice cya mbere cy’umwaka habanje ibijyanye no gushinga amapoto no gushyiramo insinga, turizera ko muri ibi bihembwe dusigaje twanatangiye gushyiraho cash power, turizera ko iyo mibare tuzayigeraho cyane ko umushinga wo gutanga amashanyarazi mu ngo zasigaye ubu urimbanyije.’’

Amakuru dukesha IGIHE ,Umuyobozi wa REG ishami rya Kirehe, Mupenzi Théogène yavuze ko nta kibazo cy’imihigo y’akarere bazagira.

Ati “Hamaze guhabwa umuriro abagera kuri 670, bivuze ko uretse ko abantu batarajya muri sisiteme ngo babashe kugura ariko navuga ko urebye tumaze gutera cash power zigeze kuri 7.000, hasigaye kubashyira muri sisiteme.’’

Kugeza ubu mu Karere ka Kirehe abaturage bafite amashanyarazi bageze kuri 79% mu gihe aka Karere gafite gahunda yo guha amashanyarazi ingo 18.683.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa