Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bagaragarije ubuyobozi ikibazo cyo kutagira aho bacukura umucanga kimaze imyaka irenga ibiri, nyuma y’uko ahari hasanzwe akarere kahahagaritse bigatuma umucanga baguraga ibihumbi 50 Frw ugera ku bihumbi 150 Frw kuko ukurwa mu tundi turere.
Iki kibazo bakigaragaje mu Nteko rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026. Ni Inteko rusange yitabiriwe n’abanyamuryango benshi baturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Kirehe.
Munyankindi Jean de Dieu utuye mu Murenge wa Kirehe, yavuze ko aho akarere kaburije abantu gucukura umucanga wa Bukora imodoka yaguraga ibihumbi 50 Frw cyangwa ibihumbi 60 Frw, ubu isigaye igura hejuru y’ibihumbi 150 Frw nabwo bakawugura ari umucanga mubi usa nabi.
Ati “Akarere kareberera abaturage natwe turifuza ko badufasha tukongera kubona umucanga mwiza kuko kuva watangira kubura byanatumye na sima zitagurwa hano muri Kirehe, ubu kubaka biri kugenda gahoro, turasaba ubuyobozi rero kudushakira ahandi hantu twakura umucanga mwiza.’’
Manirahari Clarisse utuye mu Murenge wa Nyarubuye we yavuze ko nk’imodoka baguraga ibihumbi 50 Frw kugeza ku bihumbi 70 Frw zikubye kabiri biba ibihumbi 150 Frw na wo ukaba ari umucanga w’umukara bigoye kubakisha.
Yasabye ubuyobozi bw’akarere kubafasha iki kibazo kigakemuka burundu.
Visi Perezida wa Mbere w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Kirehe, Sibomana Erneste, yavuze ko ikibazo cy’umucanga kibahangayikishije cyane kuko kiri gutuma abacuruzi batabasha kubona abagura sima. Yavuze ko iyo umucanga ubonetse haboneka iterambere mu bwubatsi kandi abantu benshi bakabona akazi.
Ati “Ubu turi gukoresha umucanga wa Kayumbu imodoka igera inaha ihenze na sima ntabwo ziri kugurwa kuko zigurwa kuko haba hari umucanga abantu bagiye kubaka, gusa twizeye ko ubuyobozi bw’akarere buri bubikemura mu minsi ya vuba.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko mu rwego rw’akarere no mu turere bahana imbibi hari umucanga waturukaga mu Murenge wa Nyamugari mu Kagari ka Bukora. Yasobanuye ko aho wacukurwaga hari gushyirwa ibikorwaremezo byo kuhira kugira ngo hajye hahingwa ari nayo mpamvu babihagaritse.
Ari “Wari umucanga mwiza abantu bose bakunda ariko wacukurwaga ahantu hagenewe ubuhinzi, wacukurwaga mu cyanya kiri gutunganywa cyagenewe ubuhinzi cya Mahama ahari hegitari zirenga 2.000 turi gutunganya ngo zijye zuhirwa, rero hari gushyirwa ibikorwaremezo byo kuhira ni nayo mpamvu twahagaritse ubucukuzi bw’umucanga kugira ngo imirimo yo kugitunganya ikomeze.’’
Meya Rangira yavuze ko bakomeje gushakisha ahandi hantu hacukurwa umucanga, aho bamaze kubona ahantu hatandatu kuri ubu akarere kakaba kari gusuzuma niba aho hantu hacukurwa umucanga mwiza kugira ngo gatange uburengazira ku batanze ubwo busabe.
Mu bice byabonetsemo undi mucanga ushobora kuzifashishwa harimo Nyarubuye, Nyamugari, Nasho, Mpanga n’ahandi henshi, ubuyobozi bukaba bwanasabye n’abandi bafite ibice bishobora gucukurwamo umucanga kubigaragaza bakaka ibyangombwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’umucanga bakizi ndetse banatangiye kugishakira igisubizo

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *