skol

Kirehe: Yasohowe mu nzu yaguze n’umugabo umugore atabizi

Yanditswe: Tuesday 16, Dec 2025

featured-image

Habiyakare Hassan wo mu Mudugudu wa Rugina I, Akagari ka Rwabutazi, Umurenge wa Gatore, Akarere ka Kirehe, araririra mu myotsi nyuma yo gusohorwa nabi mu nzu bivugwa ko yaguze n’umugabo umugore atabizi.

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, ni bwo umugore witwa Nikuze Jeannette yaje yarubiye asohora ibintu bya Habiyakare byose byari mu nzu ndetse amena n’ibiryo afatanyije na basaza be bari bamugaragiye.
Bivugwa ko Habiyakare yaguze iyo nzu n’umugabo wa Nikuze mu mezi atatu ashize, kandi ngo yari amaze igihe kinini yaratandukanye n’umugabo we ajya kwibera muri Uganda.
Mu makuru dukesha Imvaho nshya Habiyakare yavuze ko Nikuze yazanye n’abavandimwe be bane bakigabiza urugo rwe bakiva mu gihugu cya Uganda.
Yakomeje avuga ko bakihagera bahise binjira mu nzu basohora ibikoresho byari biyirimo babijugunya hanze noneho agerageje kubabaza ikibibateye bamusobanurira ko iyo nzu ari iyabo kuko batazi iby’ubwo bugure.
Nikuze yamubwiye ko iyo nzu yari ayifatanyije n’umugabo we, bityo Habiyakare atari yemerewe kuyigura mu gihe we atabigizemo uruhare.
Yagize ati: “Natunguwe no kubona umugore witwa Nikuze Jeanette n’abavandimwe be bane bigabiza urugo rwanjye, bakinjira mu nzu ibikoresho byarimo bakabisohora hanze, bakamena n’ibyo kurya byari biyirimo.
Ngerageje kubabuza baranga barananira bambwira ko inzu nari maze imisi nguze atari iyanjye ari iyabo ngo nubwo yagurishijwe uyu mugore ntabyo yari azi.”
Habiyakare Hassan avuga ko iyo nzu ayifitiye amasezerano y’ubugure bw’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe n’igice (1.500.000 Frw), agaragaza ko yayiguze itariki 14 Nzeri 2025.
Yakomeje asaba ubutabera kumurenganura akagumana iyi nzu cyangwa agasubizwa amafaranga yari yarayiguze.
Umunyamakuru wa Imvaho Nshya yagerageje kuvugisha Nzerimana Yasiri uvugwaho kugurisha iyo nzu ku murongo wa telefone ntibyamukundira, ashatse kuvugisha umugore we batakibana na bwo biranga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore Manzi Murenzi Vincent, yavuze ko iki kibazo ubuyobozi bw’Umurenge butari bukizi, asaba Habiyakare wasohowe mu nzu kugana ubuyobozi kugira ngo bumufashe.
Agira ati: “Iki kibazo ntabwo twari tukizi, ikindi ntabwo bikwiye ko umuturage abuza amahoro mugenzi we kugeza ubwo amusohoye mu nzu, icyo twasaba Habiyakare ni ukugana ubuyobozi kugira ngo bumufashe”
Manzi yaboneyeho kugira inama abaturage abasaba kubana mu mahoro hirindwa amakimbirane ndetse no kutihererana ibibazo kuko ubuyobozi bubereyeho kubikemura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa