skol
fortebet

Kisangani: Abasirikare 58 banze kurwanya AFC/M23 bakatiwe

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Saturday 16, May 2026

Kisangani: Abasirikare 58 banze kurwanya AFC/M23 bakatiwe

Sponsored Ad

skol

Urukiko rw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rukorera mu Mujyi wa Kisangani mu Ntara ya Tshopo, rwakatiye abasirikare 58 igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo guhamywa icyaha cyo kurenga ku mabwiriza y’ubuyobozi.

Aba basirikare bari muri 84 bafatiwe muri santere ya Pinga muri teritwari ya Walikale, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bashinjwa kwanga guhangana n’abarwanyi ba AFC/M23 no kwigumura ku bayobozi babo.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye uru rukiko ko aba basirikare bavuye ku rugamba muri Gashyantare 2026, bajya gusaba guhabwa agahimbazamusyi bemerewe, imishahara ndetse n’ibiribwa, bitaba ibyo ntibongere kurwana.

Ngo ntibyarangiriye aho kuko batangiye kurasa mu kirere mu rwego rwo kwigaragambya. Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko ibyo binyuranyije n’amategeko, ariko Me Patience Yengonane uri mu babunganira yagaragaje ko imyitwarire yabo yatewe n’uko barangaranywe na Leta.

Ku wa 15 Gicurasi 2026, Urukiko rwa gisirikare rwa Kisangani rwahamije abasirikare 58 icyaha cyo kurenga ku mabwiriza, rubakatira igifungo cy’imyaka itatu, abandi 16 rubagira abere kubera ko habuze ibimenyetso bifatika bibahamya ibyaha.

Urukiko rwategetse ko abandi basirikare 10 bakorwaho iperereza bundi bushya ku cyaha gifitanye isano no guta intwaro, bakazaburanishwa nyuma hashingiwe ku cyemezo kizafatwa n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare.

Byari byitezwe ko aba basirikare bazakatirwa igihano cy’urupfu nk’uko byagendekeye abandi bakurikiranyweho ibyaha nk’ibi kuva mu ntangiriro za 2024. Me Yengonane yatangaje ko yiruhukije ariko ko anateganya kujurira kugira ngo n’abandi bagirwe abere.

Me Yengonane yagize ati "Kuva ku gihano cy’urupfu ugahabwa igifungo ni ikintu cyiza kuko iyo bakatirwa igifungo cy’urupfu, byari kuba birangiye. Biduha amahirwe yo kujurira vuba bishoboka, bakaba banagirwa abere.”

Ubushinjacyaha bwari bwarasabiye aba basirikare bose gukatirwa igihano cy’urupfu, kuko bwagaragaje ko ibyaha bakurikiranyweho bikomeye cyane kuko byagize ingaruka ku mutekano w’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa