Kivu y’Amajyepfo: Abasivile batanu bishwe n’igisasu muri santere ya Sange
Yanditswe: Friday 30, Jan 2026
Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko imitwe y’ingabo ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yajugunye igisasu mu isoko ryo muri santere ya Sange mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyica abasivile batanu.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu 30 Mutarama 2026, amafoto yafatiwe muri Sange nyuma y’iki gitero ari guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga. Hagaragaramo abantu bisa n’aho bapfuye, imibiri yabo yuzuye amaraso.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko iki gitero cy’iterabwoba cyagabwe ku mugoroba wo ku wa 29 Mutarama, kandi ko ari kimwe mu byaha by’intambara ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rikomeje gukora.
Kanyuka yagize ati "Ku wa 29 Mutarama 2026, saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye igitero gikomeye cy’iterabwoba mu isoko rya Sange. Gerenade yajugunywe ku bushake hagati mu baturage b’abasivili, yica abaturage batanu b’inzirakarengane barimo abagore, ikomereza abandi benshi."
AFC/M23 yashinje ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC kurasa ubwato bwa sosiyete y’igihugu ishinzwe umuhanga wa gari ya moshi (SNCC) bwari ku cyambu no gushimuta abagore babiri b’Abanyamulenge.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *